UPDATED: Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Felisx Tshisekedi na we yageze i Bujumbura mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo.

12h00 Perezida Yoweri Museveni, na we yageze i Bujumbura mu nama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
INKURU YABANJE: Perezida Felix Tshisekedi, Paul Kagame, mu bayobozi b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bagomba kwicarira ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagafata n’izindi ngamba.

Ibiro bya Perezida mu Burundi byemeje ko Perezida Paul Kagame, yageze muri kiriya gihugu, akaba yakiriwe n’intore z’i Burundi, n’Abayobozi batandukanye ku kibuga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye.
Kimwe na William Ruto, Perezida wa Kenya na Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bombi bageze i Bujumbura mu nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere yiga ku mutekano muke muri Congo.
Isi n’Abaturage b’Akarere bategereje ijambo ryiza, ku kuba imbunda mu Burasirazuba bwa Congo zaceceka, abaturage bakabaho mu mudendezo, ibihugu by’u Rwanda na Congo bikunga ubumwe, amahoro agasagamba.

Kuba Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi ni indi ntambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi, ukomeza kugenda ugaruka mu buryo bwiza.
Perezida Kagame yaherukaga i Bujumbura tariki 01/07/2013 mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Abakuru b’Ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba bafite inama idasanzwe i Bujumbura
UMUSEKE.RW
Kisekedi ataremera ko M23 ali abacongomani ataratahura impunzi zabo ziri mu Rwanda zahunze ubwicanyi zikorerwa igihe cyose barasobanura uko abo bita abanyarwanda cyane abatutsi bisanze muli Congo igihe cyose bariya bahutu bahungiye hariya bagakomeza ubwicanyi bwabo ngo babambure ubutaka bwabo igihe bakibazwa mugisirikare cya Congo ntamahoro ntanama bizagira icyo bitanga niba rebe abo bavuga ikinyarwanda bahageze bate !!! ryari !!! Fdrl bapfumbase yahageze ryari !!!ivuye he!!! ihunze iki!!!aho ihagereye nintwaro bali baziko bazazikoresha iki!!uretse kwica abanyecongo ali nabyo bahunze kuki batekewe kumupaka wigihugu bavuyemo basize bagikozemo génocide !!!imitwe yitwaje intwaro 140 se igizwe na M23 !!!imitwe yica abanyecongo buli munsi
ntibayivuga ntivugwa havugwa M23 kubera ko yabakuye umutima kubera ikimwaro bongeraho ko ali u Rwanda kuko baziko alicyo gihugu gikomeye batinya ataribyo bizaba arugutembera gusa
Intambara izashira yuko hari uzarusha undi imbaraga. Isi yise imaze gusobanukirwa ikibazo nyuma yuko ikibazo cyahindagurirwaga isura buri gihe. Byabanje kuba akarere katitaweho. Byimukira mu kurwanira abavuga ikinyarwanda. Haza kuvukamo ko M23 irwanira abatutsi batuye Kongo. Mu minsi mike ishize hajemo ikibazo cy’uduce twa Kongo twambuwe Urwanda n’abakoloni batwomeka kuri Kongo. Sena y’Urwanda ikaba yiga ukuntu yagarura utwo duce twa Kongo. Urabona ko intambara ari ndende.
Nibyizako abobakuru bibihugu baganiriye kukibazo cyumutekanomuke ERDC ariko ntibirengagizeko reta yadesiyakongo igomba kubanza kwitandukanya niriya mitweyose em23 siyokibazo gikomeye.