Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Réseau des Femmes mu mujishi wo kubaka umuryango utekanye i Burera

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/02/04 6:06 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural biyemeje kongera ingufu mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, by’umwihariko kongera ikibatsi mu guhagarika inda ziterwa abangavu.

Meya wa Burera Uwanyirigira Marie Chantal na Uwimana Xaveline, umuyobozi mukuru wa Réseau des Femmes

Ni umwanzuro wavuye mu ruzinduko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwagiriye ku kicaro cy’uyu muryango mu Mujyi wa Kigali, ku wa 03 Gashyantare 2023.

Réseau des Femmes isanzwe ifite umushinga ikorera mu Karere ka Burera witwa “Uri Nyampinga” ufasha abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bakiri bato.

Ni umushinga umaze kongerera icyizere no gufasha ababyaye imburagihe kwisanga mu muryango, gusubira mu ishuri no kububakira ubushobozi binyuze mu mishinga ibyara amafaranga.

Kwamamaza

Uyu muryango mu Karere ka Burera uhafite undi mushinga witwa “Grow” bafatanyamo na IPAR-Rwanda ugamije gukangurira umuryango gufatanya imirimo yo mu rugo idahemberwa kenshi ifatwa nk’iy’abagore.

Muri uyu mushinga bigisha umuryango ubufatanye muri byose kugira ngo umugore na we abashe kwitabira indi mirimo ibyara inyungu.

Uwimana Xaveline, Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes avuga ko ubu bufatanye bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurushaho kwigisha ubuzima bw’imyororokere no gukumira inda ziterwa abangavu.

Ati “Twarushijeho kumwizeza [Umuyobozi w’Akarere] ubufatanye, cyane cyane mu mishinga iri imbere”

Avuga ko mu Karere ka Burera bazarushaho gukora ibikorwa bigamije guteza imbere umugore wo mu cyaro.

Biyemeje kongera ikibatsi mu guteza imbere umuryango

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko ibikorwa bya Réseau des Femmes mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye bitanga umusaruro.

Avuga ko nk’umufatanyabikorwa mwiza, bahisemo kubasura kugira ngo baganire ku bikorwa bakorera muri Burera no kurebera hamwe ibindi bigikenewe.

Ati ” Ku buryo twafatanya gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo gukomeza kunoza ubufatanye, imikorere n’imikoranire.”

Meya Uwanyirigira avuga ko iyo ufashije umugore ugafasha n’umwana w’umukobwa uba ufashije umuryango muri rusange.

Ati “Iyo baje rero gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, cyane cyane bagaragaza n’ibyakorohereza umugore muri ya mirimo myinshi akora, ni ikintu cyiza cyane.”

Réseau des Femmes mu mushinga “Uri Nyampinga” mu Karere ka Burera ufasha abangavu babyaye imburagihe bagera ku 150 na basaza babo 100.

Abangavu babyaye bakiri bato bafite itsinda ryitwa “Uri Nyampinga Cosmetics Production” rikora isabune z’amazi n’isabune zikomeye.

Hanatanzwe ibigega bifata amazi mu rwego rwo koroshya imvune umugore wo mu cyaro ahura na zo mu gihe ajya gushakisha amazi.

Abangavu batewe inda imburagihe bibumbiye muri “Uri Nyampinga Cosmetics Production” barakataje mu iterambere
Bahawe ibigega mu rwego rwo korohereza umuryango kubika amazi
Meya wa Burera, Umuyobozi wa JADF ndetse n’Umujyanama wa Komite Nyobozi basuye Reseau des Femmes

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ibyiyumvo bya Fabros kuri “Giti” ikomeje gutsikamira impano nshya

Inkuru ikurikira

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010