Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rwanda: Umwana uregwa gucuruza urumogi akatiwe igihano gisubitse

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/03 11:58 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

UPDATE: Nyuma y’igihe umwana w’imyaka (14) afashwe agafungwa, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rwe mu muhezo, rumukatiye imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu mwana yari amaze igihe afunzwe

Uyu mwana yafunzwe ku wa 18 Ugushyingo, 2022 akurikiranyweho gucuruza urumogi, Umucamanza avuga ko yafatanywe bule 51.

Umucamanza yavuze ko umwana yaburanye yemera icyaha.

Kiriya gihano gisubitse mu gihe cy’imyaka ine, bivuze ko agomba kwitwararika iyo myaka ine, kuko afatiwe mu kindi cyaha ubutabera buhera kuri cya gihano gisubitse yari yahawe.

Kwamamaza

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umubyeyi (Nyina) w’uyu mwana ari gukora igihano cy’imyaka 15 yakatiwe ku cyaha cyo gucuruza urumogi.

Umucamanza asoma urubanza yavuze ko uyu mwana afite imyaka 14, ibi bikaba biteganywa n’amategeko ko umwana uri muri iki kigero cy’imyaka iyo akoze icyaha mpanabyaha agikurikiranwaho.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko ubwo uyu mwana yafatwaga, yavuze ko urumogi yacuruzaga yaruhawe na Se, uyu Se akaba ashakishwa kuko atarafatwa.

Ubwo tariki 31 Mutarama, 2023 uyu mwana yaburanaga, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10.

NKUNDINEZA Jean Paul/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Wheelchair-Basketball: Shampiyona yagarutse

Inkuru ikurikira

PNL: Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina umunsi wa 18

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
PNL: Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina umunsi wa 18

PNL: Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina umunsi wa 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010