Itorero Angilikani ryo mu Rwanda, ryatangaje ko ryababajwe n’iryo mu Bwongereza rishyigikira abaryamana bahuje ibitsina.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, Itorero Angilikani ryo mu Rwanda rivuga ko ryababajwe n’icyemezo giha umugisha abaryamana bahuje ibitsina bagize itorero Angilikani ryo mu Bwongereza.
Angilikani yo mu Rwanda ivuga ko muri Mata uyu mwaka, hateganyijwe inama izahuza abari mu rugaga ruhuza Angilikani ku Isi, Global Anglican Future Conference (FAFCON) risanzwe ribarizwamo n’iry’u Rwanda, kandi ko nta na rimwe bazigera bagira icyo bongeraho ku cyemezo cyafashwe.
Dushyigikiye Ijambo ry’Imana…
Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, Umushumba w’itorero Anglican ryo mu Rwanda, Archibishop, Dr Rev Mbanda Laurent, yavuze ko bitandukanye n’iryo mu Bwongereza, mu cyemezo gIshyikira abaryamana bahuje ibitsina.
Yagize ati “Twebwe tuzashyigikira icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Ijambo ry’Imana rivuga ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore.”
Avuga ko kuba bitandukanyije n’iryo mu Bwongereza bahuje itorero, bitavuze ko bahuje imiyoborere ijyanye n’Ijambo ry’Imana.
Yagize ati “Abayobora, hariho abashobora kugira ubuyobe, hakaba n’abashobora kugendera ku Ijambo ry’Imana, n’inyamaswa ntizibikora, abantu ni bo bazabikora?”
Archibishop, Dr Rev Mbanda Laurent yabwiye UMUSEKE ko badashobora gushyirwaho igitutu na za Guverinoma z’amahanga, cyangwa itorero ry’Ubwongereza.
Ati “Nta Papa tugira. Ntawe utegeka Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Ntabwo Abongereza baritegeka mu gihe twe dufashe umwanzuro, twumva ubereye ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ntabwo twabihindura ngo ni uko kanaka avuze ngo tubihindure. Aho kubihindura umurimo yawuvamo ariko twe tuzagendera ku Ijambo ry’Imana kandi rirasobanutse.”
Yongeyeho ati “Itorero kuva mu ntangiriro ryagiye ryigisha inyigisho zitari izo, ariko abahagaze ku nyigisho z’ukuri Ijambo ry’Imana ryakomeye kandi rirakomeza.”
Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryamaze kwemeza ko rishyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.
Umuryango uhuza Abangilikani bo mu Majyepfo y’Isi, GFSA na wo uri mu badashyigikiye ko abafite ibyiyumvo by’abaryamana bahuje ibitsina LGBTQ bahabwa umwanya mu Itorero.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Aha nzajya njyayo niba Koko imvugo ariyo ngiro
Icyemezo cya Anglican mu Rwanda, cyo guhagarara mu kuri kw’ijambo ry’Imana, biragoye cyane kucyubahiriza mu gihe cyose bagifite iyo FAFCON ibahuza Bose ku rwego rw’isi kandi n’ab’u Rwanda bakayitabira.
Yesu Kristo ni we nzira, ukuri n’ubugingo: Ukuri [Yesu] kuzasigara mu mitima y’abakuzi kandi nakwemera [nibananizwa n’Anglican batazi Neza uwayishinze n’icyo yaragendereye bagakomera ku kuri, bazaba ku giti bajye ku muntu]. Abo ngabo bayobotse ukuri rero ni bo bazaba martyrs y’abatakuzi/ abakuzi bakwirengagiza.
Mugire ibihe Byiza!
Ngo ntimuzashyigikira abatìnganyi!!!aho murabeshya. Ba shobuja bashyingira abatinganyi bazabakatira amazi n’umuriro,inzara nimara kubarya muzabikora mwabishaka mutabishaka.Naho kwitwaza ngo (ljambo ry’imana),abo mwita abatinganyi bavutse uko mwavutse,nabo baremwe n’imana.Ntaho mwigeze muhurira n’imana ngo ibahe uruhushya rwo gutoteza ibiremwa byayo bidasa namwe. Bibliya yanditswe n’abayahudi ntabwo yanditswe n’Imana hashize imyaka irenga ibihumbi 600.Abantu b’icyo gihe na bubu si bamwe,n’ibitekerezo si bimwe.Bibliya ni impitagihe,muzayihindure namwe muhindukane nayo
Englican church felicitations! Mwahagaze nk’abantu b’abagabo kandi bakomeye ku muco nyarwanda, no ku bumuntu muri rusange.Catholic church imaze igihe kinini irwana uru rugamba ku mugaragaro isa naho iri yonyine.
Wowe Magambo n’abandi batinganyi muhuje ubuyobe, pole ku burwayi bwabibasiye. Mwisaba rero abantu gukunda no kubyinirira uburwayi bwanyu bwababase, oya. Uburwayi cga ubuyobe bw’ubutinganyi turabwamaganye. Ababurwaye rero, bo ni abavandimwe,abana bacu mwe ntituzabanga, ntitwabajugunya, turabasengera, turabakunda, tubifuriza kuva mu buyobe nako urupfu mwishoramo mubyita ibigezweho, muhashakira amaramuko, mugasarura amalira gusa.Ikibabaje cyane, ni uburyo mubihamagarira abandi mubashuka ngo nabo bapfe urwo mupfuye, mugenda mwinera inzira yose mwa bagome mwe !Mwambara pampers muri abagabo kubera amahitamo mabi mwagize, cga ibyo mwishoyemo mwitiranya uruzi n’ikiziba! Nimuhinduke muve mu bibi, mwemere ko mwayobye mutere umugongo inzira y’ubutinganyi, munayibuze abayishoramo batazi ibyo barimo.
Igitekerezo cyanjye ko mutagishyizeho?