Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

U Rwanda rurateganya kwinjiza miliyari 1,5$ avuye mu mabuye y’agaciro

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/02/10 6:20 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Mu biganiro byahuje Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli n’abacukuzi bo mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi Mukuru wungirije muri iki Kigo Dr Twagirashema Ivan avuga ko u Rwanda ruzinjiza miliyari n’igice z’amadolari  ruzavana mu mabuye y’agaciro  mu mwaka wa 2024.
Dr Twagirashema Ivan Umuyobozi Mukuru wungirije muri RMB avuga ko bateganya kwinjiza miliyari 1,5 $  umwaka utaha
Dr Twagirashema Ivan Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli yabwiye inzego ko  umwaka ushize wa 2022 Igihugu cyinjije amadovize  angana na Miliyoni 784 z’amadorali y’Amerika.

Uyu Muyobozi akavuga ko iyi ntego bazayigeraho bakoresheje ikoranabuhanga mu bakora ubucukuzi kubera ko hari umusaruro munini watwarwaga n’amazi mu gihe cyo kuyungurura.

Ati “Mbere wasangaga abantu bacukuza amasuka, amapiki n’ibindi bikoresho gakondo bisanzwe, mu gucukura mine, byagera  igihe cyo kuyungurura bagatakaza byinshi.”

Twagirashema yavuze ko mu buryo bwakoreshwaga, abacukuzi basigaranaga 30% by’umusaruro, ugasanga iyindi 70% yatwawe n’amazi bayungururishaga.

Ati “Ubu twifuza ko abacukuzi bafashwa kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo uwo musaruro udakomeza kubacika.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Ntara y’Amajyepfo Kinyogote Emmanuel avuga ko RMB yagombye  kubafasha kubona amakuru y’umusaruro w’amabuye y’agaciro, buri Ntara yohereza ku isoko kuko aribyo bituma abakora uyu mwuga barushaho kuwukunda no gukora barushanwa.

Kwamamaza

Kinyogote yasabye Ubuyobozi bwa RMB gufasha abashaka gucukura amabuye y’agaciro kubona ibyangombwa mu buryo butabagoye.

Ati “Mugiye mutumenyesha umusaruro w’amabuye y’agaciro buri Ntara yohereza ku isoko byadufasha gukora dushyizemo ingufu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko amafaranga menshi ava muri iyi Ntara aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro kubera ko mu Turere 8 two muri iyo Ntara, hafi ya twose tubonekamo amabuye y’agaciro.

Gusa Kayitesi avuga ko bafite imbogamizi ya bamwe babukoramo batabifitiye ibyangombwa bibemerera gucukura.

Ati “Usibye gucukura hakoreshejwe ikoranabuhanga, twifuza ko ikibazo cy’abacukuzi bakora muri ubu buryo babicikaho.”

Abari muri ibi biganiro bahawe ijambo, bagarukaga ku mpushya RMB itinda gutanga bigatiza umurindi abahebyi bacukura bagateza umutekano mukeya kuko hari n’abagwa mu birombe kubera iyo mpamvu.

Mu bantu 27 bagwiriwe n’ibirombe mu Ntara y’Amajyepfo, abagera kuri 19 muri bo bagwiriwe n’ibirombe byo mu Karere ka Muhanga abandi 9 barakomereka bikabije.

Cyakora Akarere ka Kamonyi niko gafite umubare munini w’ibirombe bitarimo abacukuzi bafite ibyangombwa byemewe kuko gafite ibigera kuri 6.

U Rwanda rufite inganda 4 zitunganya amabuye y’agaciro atandukanye arimo Colta, Gasegereti, Zahabu n’ifeza ndetse n’amabuye y’amabengeza avamo imikufi ihenze.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Amafaranga menshi iyi Ntara yinjiza aturuka mu mabuye y’agaciro
Abahagarariye Kampani z’ubucuruzi basaba ko RMB yajya yihutisha guha abantu impushya
MUHIZI  ELISÉE / UMUSEKE.RW 
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mbabazi Madine yasohoye indirimbo irimo amagambo y’ubuhanuzi (VIDEO)

Inkuru ikurikira

Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ntirizashyigikira ubutinganyi

Izo bjyanyeInkuru

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM
Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

2023/03/25 1:10 PM
Inkuru ikurikira
Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ntirizashyigikira ubutinganyi

Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ntirizashyigikira ubutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010