Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ubukene bunize Itangazamakuru ry’u Rwanda, Demokarasi … – IKIGANIRO na Dr. Habineza

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/02/20 12:05 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura.

Dr Frank Habineza ngo ishyaka rye nirimwemeza nk’umukandida mu matora ya Perezida ataha n’ubundi aziyamamaza

Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu.

Habineza yavuze ko mu gihe yagirirwa icyizere, ishyaka rye rikamutangaho umukandida, akaba umukuru w’Igihugu, abona hari ibyahinduka, bigahindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Tuzakomeza dushyire imbaraga nyinshi cyane mu guharanira ko igihugu cy’u Rwanda kigira demokarasi isesuye, kugira ngo buri Munyarwanda wese agire uruhare, yishyira akizana mu gutanga ibitekerezo, itangazamakuru rikora neza nta nkomyi, rifite n’ubushobozi, urubyiruko rw’igihugu turuteze imbere, turebe ko ya gahunda yo kuva mu bukene, tukagera muri sosiyete yo hagati (economie moyenne) yihutishwa, abantu tukabashakira imirimo, kurengera ibidukikije tukareba ko dushyiramo imbaraga,… Umutekano, tukareba no hakurya y’umugabane wa Afurika.”

Kwamamaza

 

Ubwisanzure bw’itangazamakuru…

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB  ‘Rwanda Media Barometer’ yatangajwe mu Ugushyingo 2021 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w’amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%.

Icyakora Raporo yo mu kwezi kwa Mata 2021 ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru ‘rinizwe’.

Ibi nibyo umudepite mu Nteko Ishinganategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga hakenewe imbaraga mu guha ubwisanzure busesuye itangazamakuru.

Agaruka ku buryo itangazamakuru ryo mu Rwanda rinizwe, yagize ati “Ikibazo cy’amikoro cyiracyakomeye cyane kandi iyo umuntu adafite amikoro n’ubwisanzure buragabanuka.

Umuntu ashobora kukubwira ngo ufite uburenganzira bwo kurya neza, ariko udafite uburenganzira bwo kubigura. Itangazamakuru rishobora kuba rifite uburenganzira bwo gukora, ariko ridafite uburyo bwo gukora.”

Dr Frank Habineza usibye kuba agaragaza ko mu itangazamakuru habura amikoro, asanga n’Abanyamakuru batinya gutangaza amakuru kubera ko hari bamwe bagiye bafungwa.

Ati “Haracyari ikintu cyo gutinya, ubona abanyamakuru batinya gutanga ibitekerezo byabo neza. Biterwa n’imiterere y’ibihe (environment) twavuyemo cyangwa tumaze iminsi turimo. Hari bamwe barebera ku mateka bati hari abanyamakuru bafunzwe,… ibyo byose bitanga umwuka mubi, ibyo bikorwa biba bihari bitera abandi kwitinya.”

Dr Frank Habineza asanga hakenewe ubushake bwa Politiki mu gutuma itangazamakuru ridakomeza “Kwibasirwa”.

 

 Guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida ….

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza icyifuzo cy’uko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

Perezida mushya w’iyi komisiyo, Odda Gasinzigwa yavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyakiriwe, cyatuma uhereye ku matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n’aya Perezida mu 2024.

Yagaragaje ko amatora y’abadepite ahujwe n’aya Perezida byatuma igihugu kizigama miliyari 7Frw.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora, NEC itangaza ko ubariyemo amatora y’abadepite n’aya Perezida usanga atwara ingengo y’imari isaga miliyari 14Frw.

Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yavuze ko icyifuzo cyo kuba amatora yahuzwa byabafasha mu ishyaka.

Yagize ati “Twebwe nk’ishyaka tubona amatora abereye icyarimwe byadufasha kwiyamamaza neza. Kuko naravunitse cyane mu mwaka wa 2017 na 2018, bisaba amafaranga, bisaba ibintu byinshi kugira ngo umuntu ajye muri campaign (ibikorwa byo kwamamaza), bibaye icyarimwe byaba ari byiza.”

Icyakora avuga ko mu gihe byakwemezwa ko amatora y’abadepite ahuzwa n’aya Perezida, habaho kongera iminsi yo kwiyamamaza ku mukandida.

Ati “Baramutse bemeje ko abera icyarimwe twasaba ko iminsi yakwiyongera. Ubushize twakoze iminsi 21, tugomba kuzenguruka Uturere 30. Icyo nasaba ni uko nibura yaba iminsi 30, nibura akarere kakagira umunsi wako.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko bakwemerera n’abanyamakuru gutangaza ibivuye mu ibarura ry’amajwi ku Karere, bakabitangaza uwo mwanya, badategereje ko biza gutangazwa ku rwego rw’Igihugu.

Nibura hakaba hari itangazo rya komisiyo y’Igihugu y’amatora ku rwego rw’AKarere, bimwe muri ibyo.”

Dr Frank Habibeza mu 2017 yiyamamaje mu  mu matora ya Perezida wa Repubulika ntiyahirwa kuko yagize amajwi 0.48%.

Icyakora  mu  2018 yiyamamaje mu badepite, abona uwo mwanya, kuri ubu ni umwe mu bagize ishyaka Green Party, bari mu Nteko Ishinganategeko y’u Rwanda.

Yatangaje ko mu gihe ishyaka rye ryamwemeza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu, yiteguye guhatana.

Gusa aherutse kubwira Radio 10 ko uwamutsinze (Perezida Paul Kagame wa RPF-Inkotanyi), yavugaga ibikorwa yakoreye Abanyarwanda, naho we ababwira ibyo azabakorera, akemeza ko bizamusaba imbaraga nyinshi mu gihe yaba yongeye guhura na we mu matora, n’ubundi asobanura byimbitse imigabo n’imigambi bye.

Ubu Democratic Green Party of Rwanda ifite Abadepite mu Nteko, ndetse n’Umusenateri

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batashye ibikorwaremezo by’icyitegererezo

Inkuru ikurikira

Étoile de l’Est yahagaritse umutoza mukuru

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Étoile de l’Est yahagaritse umutoza mukuru

Étoile de l'Est yahagaritse umutoza mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010