Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

Undi mukinnyi yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/02/02 2:44 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Nyuma yo gukina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, myugariro wo hagati wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa [Les Bleus], Raphaël Varane yatangaje ko asezeye mu ikipe y’Igihugu.

Raphaël Varane yasezeye muri Les Bleus

Nyuma y’umunyezamu Hugo Lloris uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, hakurikiyeho myugariro wo hagati bafatanyije gukina imikino y’Igikombe cy’Isi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Raphaël Varane yatangaje ko asezeye muri Les Bleus yagiriyemo ibihe byiza kuva yayihamagarwamo mu 2013.

Uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko yishimira ibihe yagiriyemo ariko by’umwihariko akishimira ko yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Kwamamaza

Yavuze ko azakumbura ibihe byiza yagiranye na bagenzi be babanye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, avuga ko afitiye icyizere barumuna be bari kuzamuka.

Varane yakinnye ibikombe by’Isi bitatu birimo 2014, 2018 na 2022. Kuri ubu ni umukinnyi ngenderwaho wa Manchester United wayijemo avuye muri Real Madrid yo muri Éspagne.

Varane azibukirwa kuri byinshi muri Les Bleus
Yegukanye igikombe cy’Isi cya 2018
Umwaka wa 2018 ntabwo azawibagirwa
Varane [4] yavuze ko azakumbura ibihe byiza yagiriye mu ikipe y’Igihugu
Bakina na Uruguay mu gikombe cy’Isi cya 2018, yatsinze igitego atazibagirwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Inkuru ikurikira

M23 yafashe utundi duce isatira Sake mu ntera ngufi ya Goma

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

2023/03/27 11:18 AM
Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

2023/03/26 8:54 PM
Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

2023/03/26 7:44 PM
FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

2023/03/26 10:25 AM
Umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano

Umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano

2023/03/26 7:37 AM
Inkuru ikurikira
M23 yafashe utundi duce isatira Sake mu ntera ngufi ya Goma

M23 yafashe utundi duce isatira Sake mu ntera ngufi ya Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010