Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Gen Muhoozi yasabye gusinya amasezerano akomeye hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/03/11 9:06 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye ko mu maguru mashya u Rwanda na Uganda bashyira umukono ku masezerano yo gutabarana mu gihe umwe yaterwa undi akamutabara bwangu.

Gen Muhoozi Kainerugaba avuga ko uwashoza intambara k’u Rwanda yaba ateye Uganda

Ni mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 nyuma yo kuvuga imyato Perezida Kagame na Kaguta Museveni nka ba Perezida b’ibihangange muri Afurika.

Gen Muhoozi yavuze ko Kagame na Museveni bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bubaka ibisirikare bibiri bikomeye ku mugabane wa Afurika.

Ati “Data Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Data wacu Perezida Paul Kagame nibo ba Perezida muri Afurika kubera impamvu imwe rukumbi yoroshye. Bombi bubatse ibisirikare bibiri bya mbere muri Afurika.”

Kwamamaza

Yongeyeho ko “Dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka.”

Ni amasezerano Gen Muhoozi asobanura ko mu gihe uwashoza intambara k’u Rwanda yaba ateye Uganda maze ibihugu byombi bikamuha isomo rya gisirikare.

Gen Muhoozi avuze ibi mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe kubera umutwe wa M23 aho bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu basabye bashimitse kwatsa umuriro k’u Rwanda bakigarurira Kigali.

Hari na bamwe mu basirikare bayo bishoye mu bushotoranyi k’u Rwanda bwabaviriyemo urupfu nyuma yo gushaka kwinjira barasa abacunga umupaka uhuza ibihugu byombi.

Congo ishinja u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwayo yitwikiriye umutwe wa M23 ibintu u Rwanda ruhakana rugashinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Gen Muhoozi yigize gutangaza ko umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Congo ibintu byashenguye ubutegetsi bwa Kinshasa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ingabo zidasanzwe za Angola zahawe misiyo yananiye abandi muri Congo

Inkuru ikurikira

Kicukiro: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Inkuru ikurikira
Kicukiro: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Kicukiro: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Ibitekerezo 2

  1. Vincent says:
    shize

    Oye Oye General Muhozi rwose Aho ho turagushyigikiye cyane

  2. Poto poto says:
    shize

    Murindasekumushigikira komwavuzengo murishoboye nikukimucyeneye ubufatanyemubyagisirikare nubuganda? ubundise ntimwarimusanzwemukorana mukubuza abaturanyi umutekano?

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010