Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

RDC:  Agahenge ntikamaze kabiri, M23 yakozanyijeho na FARDC

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/08 7:09 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Impande zihanganye muri Congo zikomeje gutungana urutoki rumwe ruvuga ko urundi rwishe agahenge ko guhagarika imirwano.

Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru

M23 ku Kabiri tariki 08 Werurwe 2023, yatangaje ko ihagaritse imirwano ihanganyemo n’igisirikare cya Leta kugira ngo ibiganiro na Guverinoma bihabwe intebe.

Radio Okapi yatangaje ko imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi, mu birometero 10 uvuye mu burengerazuba bwa Sake, muri  Kivu ya Ruguru.

Indi mirwano yabereye ku musozi wa Mabenga-Rwindi, muri Rutshuru.

Kwamamaza

Guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ngo nibwo imirwano yakaze mu gace ka Ngingwe, mu Majyepfo ya Karuba, muri gurupema ya Mupfuni Shanga.

Yaba M23 na FARDC, ntawemera kuba nyirabayazana w’uku gukozanyaho, nyuma y’amasaha macye habaye agahenge.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt.Col Njike Kaiko Guillaume yavuze ko M23 yabeshye amahanga kuko yahise itera ibirindiro bya gusirikare ahitwa Karuba, Kibirizi-Rwindi.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23, ahakana ibyo gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, ahubwo agashinja FARDC kubagabaho ibitero.

Ati “Twebwe nta kindi dukora kitari kwivuna umwanzi gusa”.

Itangazo rya M23 ryasohotse ku wa Kabiri, yavugaga ko izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari.

Gusa M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

Mu ijambo yabwiye abaturage biganjemo abagore, kuri uyu wa Gatatu, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwita M23 umutwe w’iterabwoba, anashinja u Rwanda kuwunyuramo rugatera Congo.

Yavuze ko ibitero bya M23 bigira ingaruka ku bagore, ndetse asaba ko bafata umwanya wo kuzirikana abo bagore bose bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Kagame yasezeranyije abagore kutazabatererana mu iterambere

Inkuru ikurikira

Umwijima w’ibyo nanyuzemo ntuzambuza ku murikira Isi – Alyn Sano

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Umwijima w’ibyo nanyuzemo ntuzambuza ku murikira Isi – Alyn Sano

Umwijima w’ibyo nanyuzemo ntuzambuza ku murikira Isi – Alyn Sano

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010