Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Abakunzi b’indagara z’indundi basubize amerwe mu isaho

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/05/18 7:33 AM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’ikiyaga cya Tanganyika bwatangaje ko ibikorwa by’uburobyi byakorerwaga muri icyo kiyaga byabaye bihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu.

Indagara z’indundi ziri mu zirobwa cyane muri Tanganyika

Ikiyaga cya Tanganyika ni kimwe mu birobwamo umusaruro mwinshi w’indagara z’indundi zihenda cyane kurusha n’ikiro cy’inyama yaba iz’inka, ihene cyangwa se ingurube n’ifi.

Ni indagara zikundirwa ko ziba ari nini ziryoshye kandi nta mabuye zigira nk’indagara zituruka muri Tanzaniya nazo zirobwa muri icyo kiyaga ariko zo zikaba ari ntoya cyane.

Iki kiyaga kandi gikungahaye ku bwoko bw’amafi atandukanye acuruzwa hirya no hino ku Isi kubera uburyohe budasanzwe.

Kwamamaza

Icyemezo cyo guhagarika uburobyi by’agateganyo muri icyo kiyaga cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

Cyafashwe nyuma y’uko hari uburobyi budakurikije amategeko, ndetse no kuroba amafi n’indagara nyinshi bikabije, bikaba byaratumye habaho igabanuka ry’umusaruro mu kiyaga cya Tanganyika.

Abarobyi, abacuruzi n’abaguzi b’amafi bavuga ko guhagarika uburobyi by’agateganyo bibangamiye ababeshwagaho n’uwo mwuga usanzwe utunze benshi.

Bavuga ko bahawe gasopo yo kwinjira mu kiyaga ndetse ko uzafatwa azahanwa by’intangarugero. Ubwato bwose buri imusozi.

Bahuriza ku kuba abari batunzwe n’uyu mwuga bagiye kugarizwa n’ubukene kubera iki icyemezo cyafashwe.

Mu Cyumweru gishize, abarobyi bageze ku ijana bo mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri RDC bakoze imyigaragambyo bamagana icyo cyemezo.

Icyo gihe Autorité du Lac Tanganyika yanzuye ko ari ” icyemezo ntasubirwaho kandi cyafashwe mu rwego rwo kongera umusaruro.”

Uko guhagarika uburobyi by’agateganyo ngo bizatuma amafi akomeza kwiyongera , kandi ngo abarobyi bazakangurirwa kureka uburobyi budaciye mu nzira zemewe.

Icyemezo cyo kumara amezi atatu nta wemerewe kuroba mu kiyaga cya Tanganyika kigomba kubahirizwa mu bihugu birimo u Burundi, Zambia, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Tanzaniya.

Abarobyi baramara amezi atatu batinjira muri Tanganyika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ibitaro bya Kabgayi birataka igihombo cya miliyoni 15 Frw buri mwaka

Inkuru ikurikira

Amerika yongeye kwikoma ingabo z’u Rwanda ngo ziri muri Congo

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Amerika yongeye kwikoma ingabo z’u Rwanda ngo ziri muri Congo

Amerika yongeye kwikoma ingabo z'u Rwanda ngo ziri muri Congo

Ibitekerezo 1

  1. barame says:
    shize

    Turahombye cyane.Gusa zisigaye zihenda cyane,kimwe n’amasamake.Ni gute washimira Imana iduha ibiryo,umwuka duhumeka (oxygen),imvura,etc…Ntabwo kujya gusenga mu misa cyangwa mu zindi nsengero bihagije.Imana igusaba gushaka umuntu uzi bible mukayigana kandi ku buntu.Iyo ubikoze,ukamenya neza ibyo bible ivuga,iraguhindura.Urugero,1 Yohana 2:15-17,hadusaba gushaka imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo bonyine imana izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kandi izabazura ku munsi wa nyuma.Abibera gusa mu gushaka iby’isi,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010