Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Umugore afungiwe kuruma umugabo umunwa akawuca
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Umugore afungiwe kuruma umugabo umunwa akawuca

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 10/05/2023 8:45
Umugore nyuma yo kuruma umugabo yahise atabwa muri yombi

Gakenke: Umugore witwa Nzanywenimana Josianne  w’imyaka 28 akurukiranyweho kuruma umugabo we akamuca umunwa nyuma yo gushyamirana bapfa umutungo w’urugo.

Umugore we Yamurumye umunwa arawuca

Amakuru y’ibanze avuga ko byabaye mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi bibera mu Murenge Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles,yabwiye UMUSEKE ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n’umunwa akawuca bapfa isesagura ry’umutungo.

Yagize ati “Ni amakimbirane yo mu muryango n’ubundi,kutumvikana ku micungire y’umutungo.Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we , amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.Bari basanzwe batabanye neza.”

Gitifu akomeza ati” Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Gitifu Ruhashya  yagiriye inama abafite ingo kujya birinda amakimbirane.

Yagize ati “Iyo abantu batunvikana gutera imbere biragoye kuko ntibaba bashyize hamwe, ntibaba baganiriye.Kubana neza ni ingenzi aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.”

Amakuru avuga bari babanye bitemewe n’amategeko ndetse ko atari ubwa mbere kuko yigeze kumuruma ibere n’akaboko .

Umugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya Nemba . Umugore nawe ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Gakenke.

- Advertisement -
Umugore nyuma yo kuruma umugabo yahise atabwa muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

TUYISHIMIRE RAYMOND 10/05/2023 8:54 10/05/2023 8:45
Inkuru ibanza Dady De Maximo yanenze cyane Marina na Yvan Muziki kubera indirimbo ‘Intare batinya’
Inkuru ikurikira Amajyepfo: Irushanwa ry’abakuze rigeze aho rukomeye
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?