Mama Mukura yahawe akazi mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’, yatoranyijwe nk’uzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu gihe kizaba kigeze i Kigali.

Uyu mukecuru wihebeye Mukura VS, ni we uzatambagiza iki gikombe mu bice binyuranye by’u Rwanda mbere y’uko irushanwa rikinwa ku wa 1-10 Nzeri 2024.

Ni nyuma y’uko umuyobozi w’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, Fred Sièwe asuye uyu mukecuru mu Karere ka Gisagara aho atuye.

Bamwe mu bitezwe muri iri rushanwa, harimo Ronaldinho, Oliver Kahn, Patrick Mboma n’abandi.

Umuyobozi w’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, Fred Sièwe yishimiye mama Mukura
Atuye mu Karere ka Gisagara
Yamusanze mu nzu atuyemo
Abana b’inshuti ze bari kumwe nawe
Ubwo mama Mukura yari kumwe na Fred Sièwe

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi