Yago yahunze Igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuhanzi Yago yahunze Igihugu

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze “biturutse ku bo yita agatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize .”

Uyu muhanzi mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa X , avuga ko “ Aho kuva mu buzima wava mu barozi ‘ .

Uyu muhanzi avuga ko yahungiye muri Uganda bidatewe nuko yanga Igihugu ahubwo kubera bamwe mu bakomeje kumurwanya mu rugendo rwe rwa muzika.

Ku rubuga rwa X  yagize ati “[…] Ukuri kugomba gutsinda.Umuntu atotezwa imyaka ine n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga mu cyumweru kimwe bagashya ubwoba,ibikuba  bigacika.”

Yakomeje ati “  Mwantoteje imyaka ine isi yose iranyanga mumbeshya kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira. Muhagarare.”

Uyu muhanzi avuga ko ahunze igihugu atari uko arwanga ahubwo ahunze agatsiko kamurwanya.

Ati “ Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko kabashatse kunyica mumyaka ine  ishize, nkataka ariko ntawanyumvise numwe,umutima wanjye urababaye cyane. Ariko numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye,mama arakubyarira. Uganda nyakira.”

Mu 2015, akirangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu Itangazamakuru, akora kuri Goodrich TV, aza kuhava ajya kuri TV10, ari naho yamenyekaniye cyane nk’umwe mu banyamakuru b’abahanga.

Uyu muhanzi yakomeje gukora ibiganiro bya Youtube bigaruka ku bahanzi no ku bikorwa by’imyidagaduro.

- Advertisement -

Icyakora kuri Youtube haje inkubiri yo guterana amagambo hagati y’abahanzi barimo na Yago. Ibi ari na byo avuga ko byatumye ahunga.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *