Basketball Playoffs: Patriots na APR zageze ku mukino wa nyuma

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Patriots na APR BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka (Playoffs 2024) zitsinze Kepler na REG BBC imikino 3-0.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024 ni bwo hakinwe imikino ya gatatu mu mikino ya Kamarampaka. Iyi mikino byari biteganyijwe ko izabera muri BK Arena, ariko birangira igumishijwe muri Petit Stade i Remera.

Umukino wa mbere wabanje ni uwahuje Patriots na Kepler, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma cyari cyose ku bakunzi ba Patriots, cyane ko batsinze imikino ibiri ya mbere, ikaba yasabwaga gutsinda uwa gatatu kugira ngo ihite isoza akazi.

Ni na ko byagenze mu kibuga kuko Patriots yatangiye neza igaragaza ibimenyetso byo kwitwara neza, maze itwara agace ka mbere ku kinyuranyo cy’amanota 14 (27-13).

Kepler iri gukina iyi mikino ku nshuro yayo ya mbere, na cyane ko imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, yatwaye agace ka kabiri ku manota 19-18. Igice cya mbere cyarangiye Patriots iri imbere n’amanota 45-32.

Patriots yabonye izuba mu 2014, yaje mu gice cya kabiri cy’umukino ije gusoza akazi yari yatangiye neza. Ntibyigeze biyigora na busa kuko yatwaye agace ka gatatu ku manota 25-16, ihita inatwara agace ka kane ku manota 19-18.

Umukino warangiye Patriots itsinze amanota 89-66, isubira ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 2022.

William Perry wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino; yatsinze amanota 18.

- Advertisement -

Umukino wari uw’umunsi ni uwakurikiyeho saa Mbiri n’Igice hagati ya APR BBC na REG BBC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza muri uyu mukino bitewe n’uko yari yaratsinze imikino ibiri ibanza, ndetse ikaba imaze imyaka ibiri itazi uko gutsindwa na REG BBC bisa.

Ni mu gihe iyi kipe y’Abashinzwe iby’Ingufu yo yari yitezweho n’abakunzi bayo gutsinda uyu mukino, bityo bakaziyambaza umukino wa kane muri itanu baba bagomba gukina ariko batanguranwa intsinzi eshatu.

APR BBC yatangiranye imbaraga nyinshi maze yitwara neza mu gice cya mbere cy’umukino, itwara agace ka mbere ku manota 16-15, aka kabiri ko igatwara itsinze amanota 20-11. Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR BBC ifite amanota 36 kuri 26 ya REG.

REG yatangiye neza igice cya kabiri, itwara agace ka gatatu ku manota 19-12. Ibi byatumye igabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo na APR BBC, kiba amanota atatu gusa (48-45).

Icyizere REG yari itangiye kurema nticyateye kabiri kuko Nyamukandagira ya Basketball yahise isoza akazi, itwara agace ka nyuma ku manota 18-16. Umukino wose warangiye APR itsinze amanota 66-61.

Axel Mpoyo, Isaiah Jaleel Miller bombi bakinira APR BBC na Antino Alvalezes Jackson ukinira REG BBC ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino; batsinze amanota 17 buri umwe.

APR BBC isubiye ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu mwaka ushize, ubwo yanatwaraga Igikombe cya Shampiyona. Patriots bagiye kuhahurira yo izaba ikubita agatoki ku kandi, ishaka kwihorera kuri APR BBC yayisezereye muri 1/2 cy’iyi mikino mu mwaka ushize, ubwo yayitsindaga imikino 3-0.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izatangira ku wa 11 Nzeri 2024.

Habanje umukino wa Kepler BBC na Patriots BBC
Abeza ba Patriots BBC, bayifashije
Perry yafashije yafashije ikipe ye nk’uko bisanzwe
Nk’ibisanzwe, Nshobozwa yafashije ikipe ye
Umukino wa REG BBC na APR BBC uba urimo guhangana
Buri mukinnyi wa APR BBC yari hejuru
APR BBC yagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi mikino ya kamarampaka
Minisitiri wa Siporo (ibumoso), Nyirishema Richard, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Mugwiza Désire uyobora Ferwaba, bari baje kureba iyi mikino
REG BBC byongeye kwanga

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *