Congo igiye kwakira inkingo z’ubushita bw’inkende

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Repubulika ya Demokarasi ya Congo igiye kwakira inkingo za mbere z’indwara y’ubushita bwugarije abaturage nk’uko byemejwe Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu.

Icyiciro cy’inkingo za mbere z’indwara y’ubushita bw’inkende ziragera i Kinshasa kuri uyu wa kane, icyiciro cya kabiri cyazo kikazahagera kuwa gatandatu w’iki cyumweru.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, mu kwezi gushize ryatangaje ko iyi ndwara yatangiriye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ari icyorezo gihangayikishije isi.Gusa uburyo bwo kuyikumira bwahuye n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’inkingo.

Umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya icyorezo cy’Ubushita bw’inkende, Cris Kacita, ntiyatangaje ingano y’inkingo Repubulika ya demukarasi ya Kongo iteganya kwakira kuri iyo minsi yombi.

Kuva iyi ndwara yadutse muri Kongo abagera ku 19,710 bamaze kuyandura, nk’uko bitangazwa na ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu.

Mu butumwa bwa videwo ministri w’ubuzima wa Kongo, Roger Kamba, yatangaje yavuze ko bagiye kwibanda ku gutera imiti yica udukoko mu mashuli no gushishikariza abana gukaraba intoki cyane cyane muri iki gihe amashuri agiye gutangira.

IVOMO: REUTERS

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *