Gicumbi: Abari abayobozi bagizwe abere abandi bakatirwa ibihano bikaze

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Kanyangira Ignace wahoze ari Gitifu w'Akarere ka Rulindo yagizwe umwere

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, rwagize abere Bizumuremyi Al Bashir, Kanyangira Ignace na Muhanguzi Godfrey ku byaha bari bakurikiranyweho.

Ni mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 27 Nzeri 2024.

Urukiko rwemeje ko uwahoze ari Gitifu w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir adahamywa n’icyaha cy’inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho.

Rwemeje kandi ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, uwari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Huye Muhanguzi Godfrey badahamwa n’icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye kandi rwagize umwere Mugisha Delice, Bavugirije Juvénal, Niyoniringiye Félicien, Nsengiyumva Samuel, Bigiramahoro Efasto, Nzeyimana Jean Védaste, Ndagijimama Frodouard na Nshimiyimana Patrick badahamwa n’icyaha bari bakurikiranyweho.

Rwemeje ko Ndorimana Eric na Kurujyibwami Célestin bahamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko no gukoresha Inyandiko mpimbano, bahamwa kandi n’icyaha cyo kunyereza Umutungo wa Leta.

Rwemeje ko Irambona Françoise na Mugiraneza Ildebrande bahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano bahamwa kandi no kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza Umutungo.

Rwemeje ko Kampire Esther, Kareramanzi Cyriacque, Nzeyimana Jean Marie, Tuyigire Jimmy, Uwineza Adelphine bahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza Umutungo.

Rwahanishije Ndorimana Eric igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni zirenga 300.

- Advertisement -

Rwahanishije Kurujyibwami Célestin igifungo cy’imyaka 9 n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni magana atatu asaga.

Irambona François yahawe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni cumi nimwe zirenga.

Mugiraneza Ildebrande yahawe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni zirenga 7.

Kampire Esther yahawe igifungo cy’imyaka 2 isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga miliyoni zirenga 9.

Kareramanzi Cyriacque yahawe igifungo cy’imyaka ibiri isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga miliyoni zirenga 14.

Rwahanishije Nzeyimana Jean Marie igifungo cy’imyaka 2 isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga miliyoni zirenga 5.

Tuyigire Jimmy nawe yahawe igifungo cy’imyaka ibiri isubitswe mu gihe cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni ebyeri.

Rwahanishije Uwineza Adelphine igihano cy’imyaka 2 isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 8.

Rwemeje ko Bizumuremyi Al- Bashir, Muhanguzi Godfrey, Kanyangira Ignace, Mugisha Delice, Bavugirije Juvénal, Niyoniringiye Félicien, Nsengiyumva Samuel, Bigiramahoro Efasto, Nzeyimana Jean Védaste, Ndagijimama Frodouard, na Nshimiyimana Patrick nta gihano bahabwa kuko badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranyweho.

Rwemeje ko imitungo yashyizweho ifatira ku bavuzwe haruguru badahamwa n’ibyaha baregwa , iryo fatira rivanwaho , abo Telefoni zabo zafatiriwe bakazisubizwa.

Rwategetse Nizeyimana Jean Marie Vianney, Tuyigire Jimmy, Uwineza Adelphine, Kampire Esther, gufatanya gutanga amafaranga y’ibyakozwe mu rubanza angana n’amafaranga y’uRwanda ibihumbi 20,0000, abandi bahamwa n’icyaha bakaba basonewe gutanga igarama kuko bahawe igihano cy’igifungo.

Urukiko rwategetse Ndorimana Eric na Kurujyibwami Célestin gufatanya guha Alarereka Rulindo amafaranga miliyoni 100 zisaga bafatanije kunyereza.

Bizumuremyi Al Bashir wahoze ari Gitifu w’Akarere ka Muhanga yagizwe umwere
Kanyangira Ignace wahoze ari Gitifu w’Akarere ka Rulindo yagizwe umwere

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Gicumbi

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *