Kagame yashyize mu kiruhuko ba Jenerali batanu n’abasirikare barenga 1100

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Gen Jean Bosco Kazura yashimiwe imirimo myiza yakoreye Igihugu

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1167 barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, ni bwo muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, hasohotse Itangazo rigaragaza abasirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda mu bo yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo Gen Jean Bosco Kazura na Brig Gen Firmin Bayingana.

Umukuru w’Igihugu yanemeje ko ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare 992 bafite amapeti atandukanye bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri aba bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo na Chairman w’ikipe ya APR FC, Col (Rtd), Karasira Richard umaze umwaka umwe muri iyi kipe.

Nyuma yo kubaha ikiruhuko cy’izabukuru, aba basirikare bashimiwe ku mirimo bakoreye Igihugu, mu muhango warimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda n’abandi bayobozi.

Minisitiri Marizamunda, yabashimiye umusanzu bahaye Igihugu ubwo batangaga imbaraga za bo bakabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

ISESENGURA

- Advertisement -

Ati “Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka no muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika. Nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nawe yabashimiye umuhate bagaragaje mu mirimo yose bakoreye Igihugu n’uburyo babashije kuzuza inshingano za bo.

Ati “Mwakoreye Igihugu cyacu n’ubwitange. Mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite Amahoro n’Umutekano. Musize ibigwi bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.”

Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka ishize.

Mu Ugushyingo 2019 kugera muri Kamena 2023, ni bwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yabaye kandi mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Gen Kazura, yigeze kuba Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Igisirikare, yigeze kandi kuba Umugaba wungirije w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudan.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga Amahoro n’Umutekano muri Mali.

Mu bandi basirikare bakuru bahawe ikiruhuko cy’izabukuru, harimo Brig Gen Jonh Bagabo, Brig Gen Jonh Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari n’abandi.

Abasirikare 1167 bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *