Minisitiri w’Intebe yihanangirije amadini yigisha inyigisho zigumura abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente yihanangirje amadini yigisha inyigisho ziyobya Abanyarwanda

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye uruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka igihugu, yongera kwihanangiriza ayigisha inyigisho ziyobya, zikanagumura abaturage kuri gahunda za leta.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru Tariki ya 29 Nzeri 2024, mu giterane cyo gushima Imana “ Rwanda Shima Imana’.

Iki giterane cyabereye muri Sitade Amahoro cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi 45 ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b’amadini n’amatorero, abikorera n’inzego z’umutekano.

Cyaranzwe no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bihurije hamwe.

Umukuru wa Guverinoma mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,yatangaje ko amadini agira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu.

Yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda ikaba ishima urwo ruhare rwanyu mugira mu guteza imbere ighugu cyacu. Ubufatanye bwanyu ku bufatanye na guverinoma turabizi. Hari ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurwanya ubukene, ubuhinzi n’ubworozi. Amadini ari aya abakirisitu n’atari ayabakirisitu yose abigiramo uruhare. “

Yasabye amadini gukomeza kugira urwo ruhare kugira u Rwanda rugire umuturage utekanye kandi uteye imbere.

Dr Ngirente yavuze ko amadini akwiye gukomeza guharanira indangagaciro ziranga umunyarwanda bityo adakwiye guteshuka na gato kuri zo.

Ati “Ariko dushimangire ko tugomba kugana ku murongo uboneye Abanyarwanda, mu ndangagaciro zacu nziza. Abayobozi b’amadini n’amatorero barabigaragaje ko indangagaciro ziranga Umunyarwanda zimuteza imbere ari nazo ziteza igihugu imbere kandi tutazatezuka. Aha tukaba twiyemeje kutazateshuka ku ndangagaciro ziteza imbere Umunyarwanda mu kubaka igihugu cye.”

- Advertisement -

Aha yaboneyeho gusaba abayobozi b’amadini kudashyigikira inyigisho ziyobya Abanyarwanda, zibabwira kutubahiriza gahunda za leta.

Ati “ Ntabwo twareka kuvuga ko muri iyi minsi ishize hagiye hagaragara ibyo nakwita amadini ariko biba bishobora kuba ko umwana ashobora kuba umwe ariko agatukisha benshi, yagiye agaragaza inyigisho zibuza abantu kwitabira gahunda za leta mu kwiteza imbere no guteza imbere imibereho y’abaturage. “

Yakomeje ati “Twabonye amwe abuza abantu kwivuza igihe barwaye, akababwira ko kwivuza kwa muganga ari icyaha. Twabonye amadini abwira abana ko kwiga ari icyaha. Twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo avuga ko naho utakora Imana yagusanga aho uri ikakugaburira.

Twabonye kandi amadini amwe abwira abana gutandukana n’ababyeyi babo ngo kuko ababyeyi bashobora kuba ari abanyabyaha. Twabonye amadini kandi atanga inyigisho zitarimo indangagaciro umunyarwanda yifuza.

Icyo tudakwiye kwemera nk’igihugu, nka sosiyete, ni ayo madini, n’izo nyigisho zaza ziyobya Abanyarwanda, zibakura ku ndangagaciro zabo, zibabuza kwiteza imbere.”

Minisitiri w’Intebe yongeye kuvuga ko amadini adakwiriye gusengera ahantu hashyira ubuzima mu kaga umukirisitu.

Yasabye ubufatanye mu gushyira imbaraga muri gahunda zo kurwanya ubukene, igwingira ry’abana, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko .

Ati “ Nidufatanya na mwe, amadini n’amatorero, tuzagira urubyiruko rwiza ari narwo Rwanda rw’ubu rukaba ari narwo Rwanda rw’ejo. Mbese turabasaba muri gahunda zose zidufasha kurera umunyarwanda mwiza kandi utekanye.”

Iki giterane cyabaye hagamijwe gushima Imana ibyo yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Abantu ntibakanzwe n’akavura bari mu mwuka wo kuramya Imana
Abantu bari biteguye gushima Imana ibyo yakoze mu myaka 30 ishize
Sitade Amahoro yari yuzuye abantu baje mu giterane Rwanda Shima Imana
Ntibakanzwe n’imvura bari mu byishimo byinshi
Abahanzi barimo Ben na Chriso Ndasigwa bafashije abakirisitu n’abandi bari baje gushima Imana

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *