Nyanza: Umusaza yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umusaza wo mu karere ka Nyanza yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye nkuko na bamwe bo mu muryango we babitangaje.

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Butansinda mu mudugudu wa Kayange.

UMUSEKE wamenye amakuru  ko umusaza witwa MAZIMPAKA Damascene w’imyaka 67 bikekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi bikamuvuramo gupfa.

Umwe mubo muryango we wa hafi atangaza  ko umubyeyi we yabanyuzeho mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya taliki ya 04 Nzeri 2024 aramusuhuza.

Nyakwigendera yahise arangira uriya wo mu muryango we aho ibyangombwa byubutaka yabishyize.

Yamubwiye ko yabishyize kwa mushiki we  witwa MUKASHEMA Primitive. Nyakwigendera kandi  yamubwiye ngo azamurerere  abana.

Bimwe mu bikekwa byaba byatumye yiyahura nuko kuva nyakwigendera  yapfusha umugore yabaye nkaho ahindutse, akaba yarishoye mukunywa inzoga nyinshi(ubusinzi bukabije) .

Umwana wa nyakwigendera basanzwe babana mu nzu imwe avuga ko iri joro rishyira taliki ya 04 Nzeri 2024 nyakwigendera ataraye mu rugo ahubwo ko yaje mu gitondo  ajya mu rugo.

Ubuyobozi ntibwashatse kugira icyo buvuga kuri aya makuru.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo  ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

NSHIMIYIMANA Theogene

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *