U Bushinwa bwemereye Afurika Miliyari 50 z’Amadorali

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
XI Ping ashima ubufatanye bw'Igihugu cye na Afurika

Perezida w’u Bushinwa, Xi JinPing, yatangaje ko igihugu cye cyemereye ibihugu by’Afurika impano zirimo amafaranga arenga miliyari 50 z’amadorali.

Perezida Xi yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 5 Nzeri ubwo Abakuru b’ibihugu by’Afurika bari mu biganiro bifungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC).

Ni inama yatangiye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu,tariki ya 4 Nzeri 2024, ubwo abakuru b’Ibihugu by’Afurika barenga 50 bakirwaga ku meza na Perezida Xi Jinping na Madamu we Peng Liyuan.

Mu ijambo rye, Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa buzakomeza gukorana bya hafi n’ibihugu byo muri Afurika.

Ati” U Bushinwa bwiteguye gukomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika mu Nganda, Ubuhinzi, Ibikorwaremezo, ubucuruzi ndetse n’Ishoramari.”

Afurika yahawe impano ikomeye…

 Perezida Xi yabwiye bagenzi be ko ” Mu myaka itatu, Leta y’u Bushinwa yiteguye guha ibihugu by’Afurika, inkunga mu mafaranga ingana na Miliyari 360 z’Ama-Yuan (Miliyari 50.7 mu Madorali ya Amerika).”

Kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga azaba ari inguzanyo, Miliyari 11 zize ari ubufasha, mu gihe izindi 20 zizaza kwagura ishoramari ry’Ubushinwa muri Afurika.

Perezida Xi yavuze ko igihugu cye kizahanga imirimo miliyoni imwe igenewe Afurika.

- Advertisement -

Afurika kandi yahawe miliyoni 141 z’Amadorali ya Amerika nk’inkunga mu bya Gisirikare.

Perezida Xi yagize ati” Tuzaha Abasirikare 6000 amahugurwa ndetse n’abapolisi 1000 baturuka mu bihugu by’Afurika.”

Umunyambanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko umubano w’u Bushinwa na Afurika uzana impinduka mu buryo bugaragara.

William Ruto uyobora Kenya yavuze ko bashima u Bushinwa ku bwo gukuza umubano na Afurika.

Ati” Muri Kenya iyubakwa ry’imihanda  [bigizwemo uruhare n’ u Bushinwa ] byazanye impinduka zikomeye mu buryo bwo kongera umusaruro binyuze mu koroshya urujya n’uruza no kugera ku masoko. Amahirwe yo kubona akazi araguka ku bagore n’urubyiruko.”

Muri iyi minsi abayobozi benshi bo muri Afurika baguye umubano wa Politiki n’u Bushinwa mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.

Sosiyete nyinshi z’Abashinwa nizo ziganje mu bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo muri Afurika.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari giherutse gusohora Raporo igaragaza ko  agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku Mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

Inama yitezweho gutanga umusaruro muri Diplomasi na Afurika
XI Ping ashima ubufatanye bw’Igihugu cye na Afurika

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *