U Rwanda rwagaragaje inzitizi mu birego Congo yarurezemo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwagaragaje inzitizi mu birego Congo yarurezemo

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ruri Arusha muri Tanzania,EACJ, ku wa 26 Nzeri 2024, rwatangiye kumva ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iregamo u Rwanda, rugaragaza inzitizi muri uru rubanza.

Congo yareze u Rwanda kurenga ku masezerano agenga imikorere ya EAC, ikarushinja uruhare mu mutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ishinja u Rwanda  gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bw’iki gihugu , kuvogera ubusugire bwacyo n’ibindi bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na Elisha Ongoya .Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda , rwari ruhagarariwe na Me Emile Ntwali.

Mu iburanisha , u Rwanda rwagaragaje inzitizi z’uko uru rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ rudafite ububasha bwo kuruburanisha kuko “ Ibirego Congo yazamuye byakozwe itaraba umunyamuryango nk’uko umunyamakuru wa RBA wakurikiranye uru rubanza avuga.”

Mu zindi nzitizi u Rwanda rwagaragaje, harimo ko RDC yatanze inyandiko zikubiyemo ibirego ziri mu Gifaransa n’izindi ndimi aho kuba mu Cyongereza nk’ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko izatangaza niba inzitizi zatanzwe n’u Rwanda zifite ishingiro.

Mu minsi ya vuba hazatangazwa umwanzuro kuri izi nzitizi
U Rwanda ruvuga ko ibyaha Congo igaragaza harimo ibyakozwe rutaraba umunyamuryango

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *