Umuryango w’umutoza Mubumbyi Adolphe wibarutse imfura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse imiryango ikabyemera, umuryango w’umutoza, Mubumbyi Adolphe uzwi nka “Hugor” n’umugore we, Uwase Claudine, wibarutse umwana w’umukobwa.

Tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo aba bombi babanye nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo. Nyuma yo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, uyu muryango wamaze kwibaruka umwana w’imfura y’umuryango.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse mu ijoro ryo ku Cyumweru  tariki ya 1 Nzeri 2024 mu Bitaro bya Nyarugenge.

Mubumbyi Adolphe asanzwe ari umutoza w’ikipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] ikina shampiyona y’abakozi. Yatoje kandi Pepinière FC, AS Kigali WFC na Kamonyi FC.

Imfura y’umuryango wa Hugor na Uwase, Iriza Ayla Hudson, yavukiye mu Bitaro bya Nyarugenge
Mubumbyi na Uwase bamaze kwibaruka imfura y’umuryango
Uwase ubwo yari agitwite

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *