Amerika iri gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Marburg

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziri gufatanya n’inzego z’ubuzima mu Rwanda mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana abaturarwanda icumi.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali yavuze ko ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bari gutanga ibikoresho byo gufasha abaganga mu Rwanda.

Ku rubuga rwa X, kuri uyu wa 02 Ukwakira, iyi ambasade yatangaje ko Amerika yafashije mu gutanga ibikoresho 500 bifasha abaganga kwirinda icyorezo cya Marburg.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu kurandura icyorezo cya Marburg, kandi bakomeje gukora ubushakashatsi kuri iki cyorezo.

Yagize iti ” Dukomeze gusenyera umugozi umwe aho dukenewe hose.”

Gusa, ku wa 29 Nzeri, Ambasade y’Amerika mu Rwanda yasabye abayikorera bose gukorera akazi kabo mu rugo guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Ni mu itangazo rigira riti “Serivisi zose zitangwa bisabye ko umuntu agana ambasade muri icyo gihe zizaba zihagaze, zirimo serivisi zihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibibazo bijyanye no kubona visa (Interviews).”

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iki cyorezo.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

- Advertisement -

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Kugeza ubu, Marburg imaze guhitana abantu icumi, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024.

Ni mu gihe abamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Marburg ari 29, harimo n’abapfuye, naho abari kuvurwa ni 19.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *