Burera: Rtd.Gen Kabarebe yasobanuye inzira umwanzi yacamo asenya u Rwanda

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Rtd Gen Kabarere yasobanuye ko inzira imwe rukumbi umwanzi w'u Rwanda yanyuramo akarusenya,ari ugusenya ubumwe bw'Abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Rtd.Gen James Kabarebe, yasobanuye ko inzira imwe rukumbi umwanzi w’u Rwanda yanyuramo akarusenya,ari ugusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, abasaba kuburwanira no kubuhagararaho nk’inkingi ya mwamba Igihugu cyubakiyeho.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ubwo yari ari mu Karere ka Burera mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, ryari ryahuje abanyamuryango ba Unit Club intwararumuri, ihuriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti” Indangagaciro na kirazira inkomoko y’ubumwe n’ubudaheranwa be’Abanyarwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga Rtd.Gen James Kabarebe,yasobanuye ko urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rufite intego yo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda nk’icyemezo ndakuka kandi ko babigezeho.

Yagize ati”Urugamba rwo kubohora Igihugu rwacu rwari rufite intego yo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda bose, nubwo hari habaye ishyano rimeze gutyo ariko ntabwo ryari rikwiye kuduherana ngo bitubuze gukomeza ya ntego yacu, cyari icyemezo kidakwiye gukuka kubera ko ntacyasimbura ubumwe bw’abanyarwanda

Yakomeje agira ati “Igihugu cyacu ni Igihugu gito ariko kirakize kubera izi mpamvu, gikize ku bantu bafite ubumwe, bahuje umuco ni imbaraga ziruta undi mutungo kamere uwariwo wose, kujya inama tukumvikana byonyine nta bukire busumba ubwo ngubwo, ninayo mpamvu umwanzi w’u Rwanda yabonye ubwo bukire akamenya ngo kugira ngo adusenye niho agomba guturuka”

Yakomeje avuga ko umwanzi wese washaka gusenya u Rwanda inzira yakoresha ari imwe gusa ariyo yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba abaturage ndetse n’abayobozi kubaka u Rwanda, rudashobora guterwa ngo rutsinde bubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Yagize ati” Umwanzi wese ushaka gusenya u Rwanda n’abanyarwanda inzira ni imwe gusa azanyuramo, ni ugusenya ubumwe bwacu, umunyarwanda ushaka kubaka u Rwanda rukomeye rudashobora guterwa rudashobora gusenyuka ni uzubaka ubumwe bwacu, ubwo rero ni uguhitamo ibyo ngibyo,Igisigaye rero ni ukuvuga ngo tuzakoresha ibishoboka icyashobora gusenya u Rwanda aricyo gusenya ubumwe bwacu tukirwanye ni icyemezo ndakuka.”

Yasoje yibutsa abaturage ko urugamba rukomeye rusigaye ari ari urw’iterambere no gusigasira ibyagezweho birinda ko byangirika,  anabibutsa ko uwateye imbere atarobanura amafaranga ashingiye ku ivangura iryariryo ryose.

Yagize ati”Urugamba rukomeye cyane ubu ni urw’iterambere kuko ridufasha gushimangira bwa bumwe bwacu.Iyo wateye imbere utangira kurinda ibyawe kuko uba udashaka ko byangirika ahubwo utangira gushaka amasoko y’ibyo ukora, kandi amafaranga ava mu bantu utazavangura ngo nshaka amafaranga ya runaka aya kanaka sinyashaka, iyo umuntu atera imbere ashaka n’abantu.”

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Rtd.Gen James Kabarebe yasobanuye inzira umwanzi yacamo asenya u Rwanda
Mu Karere ka Burera basabwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERRE

UMUSEKE.RW/BURERA

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *