Mudugudu ukekwaho gukora jenoside yakatiwe gufungwa by’agateganyo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwakatiye gufungwa by'agateganyo, Umukuru w'Umudugudu wa Rwamagana

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwakatiye gufungwa by’agateganyo, Umukuru w’Umudugudu wa Rwamagana mu kagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza witwa  EphronHakizimana, ukurikiranyweho icyaha cyo gukora jenoside .

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bishingiye ku mvugo z’abatangabuhamya zashinjaga Ephron Kuba interahamwe aho yagiye mu bitero byishe Abatutsi.

Hakizimana we ahakana ibyo yaregwaga byose anashingiye ko atahunze igihugu.

Ikindi ngo ni uko haba mu ikusanyamakuru cyangwa muri gacaca atigeze akomozwaho aho yasabaga gukurikiranwa adafunzwe ariko urukiko rwabitesheje agaciro akaba agomba gukurinwa ari mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *