Mutabaruka wagizwe umwere n’inkiko gacaca eshatu, yongeye kugaragara mu rukiko aregwa Jenoside

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urubanza rwa Mutabaruka ruri kubera i Nyamagabe

Nyamagabe: Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwateshege agaciro ubusabe bw’uwahoze ari gitifu w’umurenge muri Nyanza witwa Mutabaruka Paulin uregwa icyaha cya jenoside aho yasabaga ko ataregwa kuko ibyo ari kuregwa yabigizweho umwere n’inkiko Gacaca, urukiko rusanga akwiye kwisobanura ku byo aregwa.

Uregwa ari we Mutabaruka Paulin n’abunganizi be mu mategeko ari bo Me Jean Bosco Ntirenganya Seif na Me Butera Dismass bazamuye inzitizi ko Paulin adakwiye kuregwa icyaha cya jenoside kuko yakigizweho umwere n’inkiko gacaca zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko akwiye gukurikiranwa kuko hari ibimenyetso bishya, ndetse icyaha cya jenoside kidasaza.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwanzuye ko inzitizi za Mutabaruka Paulin nta shingiro zifite niba hari ibimenyetso afite yazabigaragaza igihe bazaba bari kuburana mu mizi, bityo kuba ubushinjacyaha buri kumurega nta kosa bufite.

Mu kugaragaza izo nzitizi Me Jean Bosco Ntirenganya Seif umwe muri babiri bunganira Mutabaruka Paulin yavuze ko bafite ibaruwa ya Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro igaragaza ko ibyo Paulin aregwa yari yarabigizweho umwere.

Me Butera Dismass na we wunganira Mutabaruka Paulin yavuze ko umukiriya we adakwiye gukurikiranwa kuko ibyo aregwa yabigizweho umwere.

Yavuze ko Mutabaruka yagizwe umwere n’urukiko gacaca rwa Cyanika, agirwa umwere n’urukiko gacaca rwa Mbazi aho yaregwaga kujya mu bitero byiciwemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Mutabaruka kandi yagizwe umwere n’urukiko gacaca rwa Nyagatavu rwavaga i Nyaruguru rukaza kumuburanisha mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe.

Me Butera yagize ati “Mutabaruka ntakwiye gukomeza gukurikiranwaho ibyo yagizweho umwere.”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo  uruhande rwa Mutabaruka Paulin ruvuga nta shingiro bifite kuko  rugaragaza  icyemezo cy’ubutegetsi(Prefet) atari icyemezo cy’ubushinjacyaha buri kumurega none cyangwa icyemezo cy’urukiko.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Icyemezo cy’ubutegetsi gishobora guhinduka isaha n’isaha.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Mutabaruka Paulin ari kuregwa jenoside ubu nta gishya kuko icyaha cya jenoside kidasaza. Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Twareze Mutabaruka ibirego bishya kandi habonetse ibimenyetso bishya.”

Mutabaruka Paulin uregwa none mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe amashuri (Inspecteur) mu cyahoze ari komini Rukundo ubu igice kimwe kiri mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ikindi gice kikaba mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe.

Mu yindi mirimo yakoze kandi yanabaye umuyobozi w’ishuri. Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa yahise aba Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Rukundo.

Mutabaruka yanabaye Gitifu w’umurenge wa Cyabakamyi, Nyagisozi na Mukingo mu karere ka Nyanza aho yanashinzwe ibikorwa bya Njyanama i Nyanza.

UMUSEKE ufite amakuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024. Ni nyuma y’imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yabonetse mu byobo biri mu murenge wa Mbazi, mu karere ka Nyamagabe gusa ariko ibyo byobo si ibya Mutabaruka.

Bikekwa ko uyu Mutabaruka Paulin yakingirwaga ikibaba kuko yari akomeye mu butegetsi.

Muri uru rubanza areganwa n’uwitwa Gahigi Albert wunganiwe na Me Adiel Mbanziriza gusa bo ntacyo baravuga mu rukiko kijyanye n’ibyo aregwa.

Uru rubanza nta gihindutse ruzasubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW  i Nyamagabe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *