Nyamasheke: Umuturage yakubiswe n’inkuba  

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Umuturage yakubiswe n'inkuba

Mu mudugudu wa Musasa,Akagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke,Umugore witwa Nyirangirimana Ephrasie w’imyaka 25 y’amavuko, yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa cyenda  z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kajongo Cyimana  Kanyogote  Juvenal ,Yahamirije UMUSEKE  ko uwo mugore yitabye Imana akubiswe n’inkuba yamukubitiye hanze y’urugo rwe.

Ati”Nibyo byabaye saa cyenda, yamukubitiye hanze y’urugorwe”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko  igihe imvura iguye,  bagomba guhagarika imirimo bakoraga, bakajya kugama kandi bakirinda kugama munsi y’ibiti n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu kigo Nderabuzima cya Ruheru mbere y’uko ushyingurwa.

Nyakwigendera asize umwana umwe .

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE

- Advertisement -

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *