Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Edgars Rinkēvičs

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs wa Latvia

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Latvia, yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Edgars Rinkēvičs.

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame wageze muri Latvia ku wa 01 Ukwakira 2024, kuri uyu wa Gatatu aribwo yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu.

Nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, abakuru b’ibihugu, banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu byombi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda, Amb. Olvier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Dr. Jean Damascene Bizimana.

Ubwo yageraga muri Latvia, Umukuru w’Igihugu yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka y’icyo gihugu.

Perezida Kagame azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia.

Byitezwe ko azanageza ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 (64,589 km2), kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

- Advertisement -

Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs wa Latvia
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *