Rusizi: Umugabo arakekwaho gushukisha umwana  igiceri akamusambanya

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Umugabo arakekwaho gushukisha umwana igiceri akamusambanya

Hagenimana silas w’imyaka 28 wo mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gushukisha amafara 100 umwana w’imyaka itatu  akamusambanya.

Ibi Byabereye mu Mudugudu wa Bisenyi,Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi.

Aya mahano bivugwa ko yabaye kuwa 2 7 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa yine za mugitondo,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean pierre, yabwiye UMUSEKE ko uyu musore yari ari ku rutonde rw’abananiranye

Ati”Twari dusanzwe tumufite ku rutonde rw’abasore b’ibihazi, abajura n’abanyarugomo kuko twigeze kumujyana mu kigo cy’inzererezi twamenye amakuru ko yasambanyije umwana ku cyumweru mu gitondo tariki ya 27 Ukwakira 2024.Twaramufashe tumushyikiriza RIB”.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yamusambanyije amushukishije amafaranga 100frw . Ibyo bikiba ngo ababyeyi be  bahise bamujyana ku Bitaro bya Mibirizi, umuganga yemeza ko yasambanyijwe.

Ukekwa ho gusambanya uwo mwana afungiye Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga,

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *