Shampiyona y’Umukino wo Koga izatangira mu Ugushyingo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF], ryatangaje ko shampiyona y’uyu mwaka izakinwa guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha 2024.

Shampiyona y’uyu mwaka biteganyijwe ko izakinwa tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ikazabera muri Pisine ya Green Hills Academy isanzwe iberaho. Abakinnyi 43 ni bo biteganyijwe ko bazayitabira.

Hazakinwa inyogo zose [Freestyle, Butterfly na Backstroke]. Mu mwaka ushize, ikipe ya Mako Sharks iri mu zihabwa amahirwe, ni yo yari yahize abandi iza ku mwanya wa mbere.

Shampiyona izatangira tariki ya 2 Ugushyingo
Mako Sharks ibitse igikombe cy’irushanwa rya GMT 2024
Ni ikipe ihabwa amahirwe
Ni Irushanwa ribera muri Pisine ya Green Hills Academy

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *