Abafana ba APR bise Darko Nović Ten Hag

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 0-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona, abakunzi b’ikipe y’Ingabo, batunze urutoki Darko Nović ndetse bavuga ko ari Erik Ten Hag babazaniye.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, ni bwo habaye imikino y’ibirarane y’umunsi wa mbere n’uwa Karindwi itarabereye igihe muri shampiyona. Ikipe y’Ingabo yaganyije na Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona.

Nyuma yo kunganya uyu mukino kandi yari yanatewe mpaga na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, abakunzi ba APR FC bongeye kugaragaza ko ubuyobozi bwabazaniye umutoza utazagira icyo ageza ku kipe ahubwo azayisiga habi.

Bamwe muri aba bakunzi, bagereranyije umutoza, Darko Nović n’Umuholande, Erik Ten Hag uherutse kwirukanwa muri Manchester United kubera umusaruro nkene iyi kipe yari ifite.

Bamwe bati “Batuzaniye Ten Hag kabisa. Ntacyo azatugezaho ahubwo bamwirukane hakiri igaruriro.”

Abandi bati “Ariko watwara igikombe gute unganya n’udukipe duto? Ubwo se nihaza Rayon Sports bizagenda gute?”

Mu mikino itanu APR FC imaze gukina muri shampiyona, yanganyijemo ibiri, itsinda kabiri mu gihe yatsinzwemo umwe yatewemo mpaga na Gorilla FC. Yinjije ibitego bitatu n’ayo yinjizwa.

Menya ibyishimo byifuzwa byarabaye iyanga!!
Abafana ba APR FC ntibishimiye ibihe ikipe irimo
Ikipe y’Ingabo iri kugenda gahoro muri shampiyona y’uyu mwaka
Umutoza wa APR FC yicariye intebe ishyushye

UMUSEKE.RW