Impanuka y’ikirombe yishe umusore

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ikirombe cyaguyemo uyu musore cyari cyarafunzwe

Umusore w’Imyaka 21 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe arapfa abaturage batwara umurambo we RIB itarahagera.

Impanuka y’ikirombe yishe uyu musore witwa Byishimo Déogratias yabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Byishimo Déogratias yagiye muri icyo kirombe avuye aho akomoka mu Mudugudu wa mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.

Yaje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kimugwaho ahita yitaba Imana.

Abatanze ayo makuru bakavuga ko nyuma y’iyo mpanuka, haje abaturage bo mu Muryango we bakura umurambo muri icyo kirombe barawuheka bawujyana mu Mudugudu wabo wa Murambi.

Umwe yagize ati:’Abaturage bihutiye gukuramo umurambo vuba, barawuheka bawerekeza mu Murenge wa Mwendo’

Bavuga ko kuri ubu umurambo wa Byishimo Déogratias uri mu rugo kwa Mukakarera Sidoniya i Murambi mu gihe hategerejwe ko ujyanwa kwa Muganga gukorerwa isuzuma.

Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable avuga ko babwiwe ko umurambo wa Nyakwigendera abaturage bawukuye mu kirombe bawujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru.

Ati:’Kubera ko impanuka yabaye tutayizi, twamenye ko bahise batwara umurambo’.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko nta makuru y’urupfu rw’uyu musore bamenye.

Ubu mu Murenge wa Nyarusange nta kirombe na kimwe gikora, kuko ibyari bihari RMB yafashe icyemezo cyo kubifunga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.