Abikorera basabwe gushyira umutima kuri gahunda mbaturabukungu ya NST2

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

Abikorera n’abashoramari bakorera mu Rwanda basabwe kugira uruhare muri Gahunda y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere ( NST2), kugira ngo ibyo Igihugu cyiyemeje bizagerweho.

Babisabwe mu Ihuriro mu Ihuriro ry’abashoramari (CEO Forum) ryabaye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024.

Iri ryari ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rikaba ryari rigamije kumva imbogamizi n’ibibazo bafite kugira ngo babashe kwagura ubushobozi bwabo.

Mubiligi Jeanne Francoise ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yavuze ko hari imbogamizi zikibangamiye abashoramari kandi zitandukanye bitewe n’igice Ishoramari ririmo.

Izo zirimo igihe bitwara ngo umuntu yemererwe kubona ibisabwa ngo atangire gukora ndetse na zimwe mu nzego zirebana n’ishoramari zidakorana neza ngo zihuze.

Ati” Ibyo rero bituma kugira ngo abantu babashe gukuza ibyo bakora babijyane ku rwego rwo hejuru bitinda.”

Yongeraho ati “Abashoramari barashima cyane ko gahunda y’imyaka itanu izaza yibanze ku kugaragaraza ibikenewe kugira ngo igihugu gitere imbere ariko yerekana n’amahirwe ahari ngo abikorera babashe gukuza ibyo bakora.”

Yashimangiye ko abikorera biyemeje gufatanya na Leta kugira ngo ibiri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu bizabashe kugerwaho.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye hakenewe amaboko y’abikorera, kandi nabo bakaba basabwa gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasobanuye ko gahunda ya NST2 irimo inshingano zireba Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse na RDB, ko ariko abikorera aribo batuma inshingano zigerwaho.

Ati” Kugira ngo tubigereho, ni uko dushishikariza abikorera gufasha muri izo gahunda za Leta. Iyi nama twayikoranye n’abikorera kugira ngo tubagezeho, ibyo bipimo byiyemejwe n’izo ngamba ziyemejwe, tubone icyo biyemeje mu kudufasha kubigeraho ariko tumve n’imbogamizi bahura nazo mu bucuruzi.

Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 FRW azakoreshwa mu gushyira mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka itanu iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.

Urwego rw’Abikorera rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe.

Muri NST2 Guverinoma yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka.

Kugira ngo iyi ntego izagerweho, hazongerwa umusaruro mu nzego zose z’ubukungu.

Aho hazakorwa ku buryo ubuhinzi buziyongera ku kigero cyo hejuru ya 6%, naho inganda na serivisi bikaziyongera hejuru ya 10% buri mwaka.

Ibi bigomba guherekezwa no kwiyongera kw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), bizagira uruhare mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga biteganyijwe kuzazamuka ku kigero cya 13% buri mwaka.

Mu bindi bisabwa, ishoramari ry’abikorera rizava kuri miliyari 2,2 z’Amadolari ya Amerika (bingana na 15,9% y’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu), rizagere kuri miliyari 4,6 (bingana na 21,5%).

THIERRY MUGIRANEZA 

UMUSEKE.RW i Kigali