Abize gutubura imbuto kinyamwuga bahawe impamyabumenyi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abize gutubura imbuto kinyamwuga bahawe impamyabumyi

Abahawe amahugurwa n’ ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije (RICA)   ku bijyanye no gutubura imbuto kinyamwuga, bavuga ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubumenyi bucye kiri mu babikora bitari kinyamwuga ndetse barusheho kuziba icyuho gihari.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2024, ubwo  RICA yatangaga bwa mbere impamyabumenyi ku banyeshuri 16 bahuguwe gutubura imbuto kinyamwuga   hakoreshejwe ikoranabuhanga, naho barindwi bahugurwa ibijyanye n’ubucuruzi bwazo.

Ni mu mushinga w’umwaka umwe watewe inkunga na One Ancre Fund (Tubura) hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku mbuto zujuje ubuziranenge kandi zizewe ku isoko mpuzamahanga.

Irankunda Gisele Mignone, asanzwe afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuhinzi butangiza( Conservation Culture), yakuye muri RICA.

Avuga ko nyuma yo gusoza ayo masomo, yongeyeho ajyanye n’ubutubuzi bw’imbuto.

Ati “Nagiye ngira amahirwe yo gusura abahinzi batandukanye mu gihugu, mbona ko ikibazo cy’imbuto kigoye abahinzi,ku bijyanye no kuzibonera ku gihe, imbuto zidahagije ndetse n’imbuto zishobora kwera zitangijwe n’imihandagurikire y’ikierere. Niyo mpamvu nashatse kongera ubumenyi bujyanye no gutubura imbuto.”

Uyu avuga ko nyuma yo gusoza aya masomo agiye kujya aha ubumenyi abatubuzi b’imbuto batabikoraga kinyamwuga.

Ati “Ikintu tugiye gukora ni ukujya muri bigo bitubura imbuto, tukabigisha, tukajya tubafasha gukora ubugenzuzi mu gihe bari gutera. Ibyo bibafasha kugira ngo nabo bazakore imbuto zifite ubuziranenge bwizewe bitandukanye nuko babikoraga mbere badafite abantu babihuguriwe.”

Avuga ko mu bushakashatsi yibanzeho ari imbuto ya soya, areba uko umuhinzi yakoresha iyi mbuto akoresheje gusasira ubutaka kandi atabwangije, agakoresha amafaranga macye.

- Advertisement -

Turikubwimana Gilbert, asanzwe afite nawe icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, yongera ubumenyi muri RICA ku bijyanye n’ubutubuzi.

Uyu avuga ko yibanze ku mbuto y’ibirayi mu bushakashatsi bwe .

Avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo, yashinze ikigo gikora ibijyanye no gutubura imbuto y’ibirayi.

Ati “ Ikibazo kirimo cy’ingenzi ni uburyo ubutubuzi bukorwamo kuko abenshi ntabwo baba babisobanukiwe. Ikibazo ni cy’ubumenyi budahagaije bw’abakora ubutubuzi bw’imbuto. Rero nge icyo nje gukemura, ni ukubikora ariko mfite ubumenyi buhagije.”

Uyu avuga impamvu yahisemo kongera ubumenyi ku bijyanye no gutubura imbuto ari uko ari kimwe mu bikibangamiye abahinzi

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kuvugurura ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Patrick Karangwa yavuze ko kubera ingamba zagiye zifatwa, ubu u Rwanda rutakigorwa n’ibijyanye n’imbuto ahubwo bageze ku rwego rwo kuzohereza mu mahanga.

Ati “ Igihugu cyacu mu myaka itanu ishize cyaga gitumiza imbuto nyinshi, hafi ya zose zica muri gahunda ya nkunganire ariko twabashije kugera aho tutagitumiza imbuto hanze ndetse izituburirwa mu gihugu, urebye ingano z’izo twatumizaga hanze n’izo igihugu cyabashije kugeraho, twageze aho mu Rwanda hatuburirwa izirenze inshuro eshatu imbuto twatumizaga hanze ndetse ugasanga abatubuzi bo mu Rwanda imbuto batubura zimaze kuba nyinshi ugereranyije n’ingano abahinzi bakeneye, batangira kugira ikibazo cy’amasoko, batangira gushaka uko bohereza hanze.”

Avuga ko  icyo aba banyeshuri basoje amasomo baje gukemura ari uko abahinzi babona imbuto yujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Twagiye twumva ngo aha bahinze imbuto yanga kumera, kuba twarashoboye kubona inshuro eshatu ndetse zirenga izo twatumizaga hanze, tugomba no kugira ubwiza bwazo budashidikanywaho, cyane dushaka ko no mu Karere ushaka imbuto azajya avuga ko mu Rwanda ari ho yazikura. Twajyaga dutumiza imbuto zaturukaga muri Kenya na Zambia, ubu noneho turashaka ko u Rwanda rwohereza imbuto zihangana n’izongizo ku isoko.”

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Tubura ku Isi,Dr Eric Pohlman,  yavuze ko biyemeje gufasha u Rwanda mu butubuzi bw’imbuto.

Yongeraho ko “ aba basoje amasomo bagiye kuziba icyuho cyari mu bijyanye n’ubutubuzi  bw’imbuto.”

Umuyobozi w’ishuri rya RICA( Vice  Chancellor) wa RICA, Dr Ron Rosati, avuga ko  “bahuje imbaraga na One Acre Fund, hagamijwe kongera abakora mu bijyanye n’ubuhinzi kandi bizeye ko iki kigo cyigisha ibijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto kizaba igisubizo ku gihugu no ku buhinzi muri rusange.”

Yongeraho ko ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu butubuzi bw’imbuto bizafasha kandi kuba haboneka ibirwa bihagije kandi bifite ubuziranenge bityo bigakemura ikibazo  cy’imirire mibi .

Mu 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano.

Abahawe impamyabumenyi bagiye guhindura ubuhinzi mu bijyanye n’imbuto

UMUSEKE.RW