Bugesera: Abahinzi b’umuceri baravuga imyato gahunda yo gushinganisha imyaka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Igishanga cya Rurambi ubuso bwose bwacyo buri mu bwishingizi

Abahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi, giherereye mu Murenge wa Mwogo, mu Karere ka Bugesera, barishimira ko kuri ubu batagihura n’ibihombo bitewe n’ibiza babikesha gahunda “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ yo gushinganisha imyaka n’amatungo.

Munyanziza Ignace, ahinga mu gishaka cya Rurambi akaba abarizwa muri Koperative CORIMARU.

Uyu avuga ko  mu mwaka wa 2018 urugomero ruri muri icyo gishanga rwacitse, igishanga cyose kirengerwa n’amazi, ntibagira umusaruro na mucye bakuramo.

Gusa kubera ko bahise baje kumenya gahunda yo gushinganisha imyaka ,mu mwaka wa 2020 baje gushumbushwa nabwo nyuma yo guhura n’ibiza.

Ati “ Icyo gihe urugomero rwaracitse ,umuceri wose uragenda.Twahombye neza neza 100%. Mu mwaka wa 2020 twari turimo gukorana na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant. Nkange bampaye ibihumbi 240 frw kuri Are 62,  gusa ntabwo baguha amafaranga yose y’ibyo wari kuzakuramo ariko urumva ko byibuze nabonye irindi shingiro ryo kongera guhinga.”

Uyu avuga ko kubera kutongera guhura n’ibihombo, ubu yiteje imbere akaba asigaye afite ikinyabiziga cya moto ndetse n’inzu yo guturamo yiyubakiye.

Umunyamabanga wa Koperative CORIMARU,Twizeyimana Theoneste, avuga ko batangiye guhinga muri iki gishanga cya Rurambi mu mwaka wa 2013.

Yongeraho ko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ariko  ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa yatumye  badahomba .

Ati “ Twagiye duhura n’ingorane zitandukanye zirimo iz’uburwayi, imyuzure, umuhinzi akagenda akubitika. Uko byagiye bitambuka niko umuhinzi yagiye amenya guhangana na byo ariko na leta ituzanira gahunda nziza yo gushinganisha igishoro umuhinzi aba yakoresheje kugira ngo umuhinzi ye guhomba burundu.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko mu mwaka wa 2020 ubwo bahuraga n’umwuzure mu gishanga, bahombye toni zigera 4000 ariko baza kugobokwa n’ikigo cy’ubwishingizi aho cyabahaye miliyoni 192 Frw.

Twizeyimana avuga ko kuri ubu abahinzi batagihangayika kuko kuri ubu umuceri uri mu bwishingizi.

Ati “ Abahinzi bahinga bumva bisanzuye, bumva nta bwoba bagifite bavuga ngo nibura nubwo n’urwo rubura rwaza cyangwa umwuzure, hari icyo nabona. Ubu ikikwereka ko abahinzi bamaze kumva gahunda y’ubwishingizi, igihe cyo guhinga , umuhinzi aramanuka yisanzuye kuko aba avuga ati nubwo haba ibyago wa mwuzure cyangwa urubura rukaza nta kibazo hari ibyo nabasha kubona ku gishoro cyatuma nkomeza.”

Uyu avuga ko igishanga cyose kigizwe na hegitari 750 ndetse  batangiye  bashinganisha ubuso 500 ariko kuri ubu ubuso bwose bwamaze kwishinganisha.

Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka ,avuga ko iyi gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ igamije gukomeza guhangana n’Imigindagurikire y’ikirere no gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo.

Ati “Ni gahunda y’abahinzi n’aborozi igamije gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ikindi ni ugufasha abahinzi n’aborozi kuba babona inguzanyo. Ni gahunda leta ifatanyamo n’ibigo by’ubwishingizi aho leta itanga nkunganire ya 40% noneho abahinzi bakishyura 60% cy’ikiguzi cy’ubwishingizi.Leta ishyiraho umurongo ikanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Avuga ko ushaka ubwishingizi yegera ushinzwe ubuhinzi mu Murenge( Agronome) cyangwa umujyanama w’ubuhuhinzi cyangwa w’ubworozi akamuhuza n’ushinzwe ikigo cy’ubwishingizi.

Iyo amaze kubahuza, arasurwa agasobanurirwa ,akabwirwa amafaranga yishyura nyuma agahabwa ubwishingizi.

Asobanura ko ubwishingizi bujyana n’igihembwe cy’ihinga.  Mu gihe ku matungo bumara igihe cy’umwaka.

Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangiye muri Mata 2019, ubu ikorera mu Turere twose tw’Igihugu.

Yishingira ubuhinzi bw’ibigori n’umuceri,ibirayi,urusenda,imyumbati,soya,ibishyimbo,imiteja.

Ni mu gihe ku matungo ari  n’inka z’umukamo,ingurube,inkoko n’amafi.

Igoboka abahinzi n’aborozi mu gihe cy’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere n’indwara, ibyorezo ndetse n’impanuka ku matungo.

Mu gihe ku bihingwa ari imvura nyishi iteza imyuzure, izuba riteza amapfa n’imiyaga , indwara z’ibihingwa ndetse n’ibyonyi.

Iyi gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi izwi nka ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ inakorwa hafatanyijwe n’Ibigo by’Ubwishingizi bya SONARWA, PRIME na RADIANT.

Ignace avuga ko ubu kubera gushinganisha ibihingwa biteje imbere
Uyu muhinzi nawe ashima iyi gahunda yo kwishingira ibihingwa

UMUSEKE.RW