Handball: Minisitiri NYIRISHEMA yagiranye umusangiro n’ikipe y’Igihugu U20

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 20 cyaberega muri Éthiopie, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, bakiriwe na Minisitiri wa Siporo, NYIRISHEMA Richard.

Ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ni bwo izi ngimbi z’u Rwanda zakubutse muri Éthiopie, aho zabashije gukura igikombe cya Afurika (IHF-Trophy) mu batarengeje imyaka 20.

U Rwanda rwatsinze Réunion ibitego 34-25. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, ubwo yageraga i Kigali yakiranywe Urugwiro rwinshi n’Abanyarwanda.

Nyuma yo kubanza kuzengutsa igikombe bimwe mu bice bya Kigali bacyereka Abanyarwanda, aba basore banagize amahirwe yo gusangira ku meza amwe na Minisitiri NYIRISHEMA mu muhango and wabereye muri Hoteli des Mille Collines.

Minisitiri Richard, yabashimiye ku bwo kwimana u Rwanda bikagera aho batahana igikombe kizatuma ari bo bazahagararira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri buri Mubagane (Intercontinental Phase).

Minisiteri ya Siporo kandi, yabijeje kuzabaha buri kimwe kizakenerwa cyose ngo bazabashe kwitegura neza iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi.

Uko iminsi yicuma, ni ko umukino wa Handball mu Rwanda, ugenda ufata indi ntera ndetse ubu u Rwanda ruyoboye Umugabane wa Afurika mu ngimbi.

Minisitiri wa Siporo, NYIRISHEMA Richard yakiriye aba basore nyuma yo kwimana u Rwanda
Yabashimiye uko bitwaye
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (Ferwahand), Twahirwa Alfred, nawe yavuze ijambo ryiganjemo gushimira
Ubwo bashyikirizaga Minisitiri Richard, igikombe bakuye muri Éthiopie
Uretse igikombe cy’ikipe, n’abakinnyi b’Abanyrwanda bahavanye ibihembo bitandukanye
Itsinda ryose ryari rigize iyi kipe
Ni igikorwa gikomeye bagezeho aba basore
Bahise bajya kuzenguruka mu bice bya Kigali
Igikombe bacyeretse Abanyarwanda
Ubwo bashyikirazaga Munyanziza Gervais, igikombe bakuye mu mahanga
Bazangurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Bahise bajyanwa kuzengurukana Igikombe mu Mujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW