Itsinda riyobowe na Lambert Mende ryahuye na Museveni

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Lambert Mende n'itsinda ayoboye muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu biro bye i Kampala itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riyobowe na Lambert Mende Omalanga.

Ni umubonano wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 i Nakasero mu Mujyi wa Kampala, aho Perezida wa Uganda yakiriye abo bategetsi bo muri RD Congo.

Ku wa Gatanu abo Badepite 10 ba RDC bagiranye ibiganiro n’abagize itsinda ry’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano, n’Ibikorwa by’Iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Iryo tsinda riyobowe na Depite Lambert Mende Omalanga, wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila.

Perezida Museveni n’iryo tsinda bemeranyijwe ku mushinga wo gushyiraho itsinda ry’ubutwererane hagati y’Inteko Nshingamategeko z’ibihugu byombi.

Hemejwe ubufatanye mu gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho mu by’ubukungu ndetse n’umutekano, hagamijwe guteza imbere imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Lambert Mende yavuze ko mu byo baganiriye harimo no gukomeza ubufatanye mu guhashya umutwe wa ADF-NALU wayogoje Uburasirazuba bwa RD Congo.

Abategetsi ba RD Congo barimo Perezida Félix Tshisekedi bakomeje gusimburana kwa Museveni, mu gihe imirwano ikomeje hagati y’igisirikare cya FARDC n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Museveni yakunze kuvuga ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo, uzava mu kuganira hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.

- Advertisement -

Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we yakunze kuvuga kenshi ko adateze kwicara ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe w’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo bwakunze guhonyorwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW