Ku misozi ihanamye ya Ngororero na Rutsiro hagiye guterwa miliyoni 6 z’ibiti

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ngororero na Rutsiro ni Uturere dufite imisozi ihanamye

Ubuyobozi bukuru bw’Umushinga Arcos mu Rwanda, buvuga ko bugiye gutera ibiti bigera kuri Miliyoni esheshatu ku misozi miremire y’Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro bigamije kurwanya isuri.

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Arcos mu Rwanda, Dr Kanyamibwa Sam yabivuze mu gikorwa cyo gutera igiti, cyabereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero.

Dr Kanyamibwa avuga ko usibye gutera ibiti bigera kuri miliyoni 6, muri utu Turere twombi, uyu mushinga Arcos uzafasha abaturage gukora amaterasi y’indinganire ndetse n’ayikora kuri hegitari 2,800.

Ati: “Twahaye abaturage imbuto z’ibigori, ibirayi n’ibishyimbo ku mubare munini w’abahinzi.”

Uyu Muyobozi avuga ko mu biti batangiye gutera harimo ibiti binini bitakiboneka muri utu Turere, bongeraho n’ibiti bivangwa n’imyaka bitazabangamira ubuhinzi abaturage bazajya bifashisha mu kwihaza mu biribwa.

Dusengimana Jean Marie Vianney yabwiye UMUSEKE ko uyu mushinga uje usanga barashyizeho amatsinda yo kubungabunga ibidukikije no gukurikirana abangiza ibiti byatewe.

Ati: “Amatsinda ashinzwe kwita kuri ibi biti bimaze guterwa agizwe n’abantu 30, buri wese muri twe azajya agenzura ko ibiti byatewe byose byameze.”

Avuga ko ari amahirwe abatuye Akarere ka Ngororero bagize ko kwakira umushinga nk’uyu uje kuhamara igihe kirekire uhanganye n’ibiza ndetse n’ingaruka z’amapfa.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick avuga ko barangije guca amaterasi ari ku buso bwa hegitari 400 ari na yo batangiye guteraho ibiti.

- Advertisement -

Ati: “Akarere kacu gafite ubutumburuke burebure, kubuteraho ibiti ni ukurwanya isuri yatwaraga ubutaka mu mirima  y’abahinzi.”

Umushinga Arcos mu Karere ka Ngororero na Rutsiro uzakoresha Ingengo y’Imali ingana na miliyari zirenga 80 y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 30.

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Arcos mu Rwanda Dr Kanyamibwa Sam avuga ko bazatera ibiti bigera kuri miliyoni 6 mu Karere ka Ngororero na Rutsiro.
Abakozi b’Umushinga ARCOS mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Dusengimana Jean Marie Vianney avuga ko bashyizeho amatsinda yo kubungabunga ibidukikije.
Abatuye mu Murenge wa Hindiro bavuga ko bagize amahirwe yo kubona Umushinga uzabafasha kurwanya isuri.
Umushinga Arcos mu Karere ka Ngororero na Rutsiro uzakoresha miliyari zirenga 80 y’amafaranga y’uRwanda.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Ngororero.