Inyubako abanyeshuri bafite ubumuga bukabije bigiramo, riteye inkeke, iryiza bigiragamo mu myaka ishize nyiraryo yongeye kuryisubiza.
Ishuri ribanza bita la Miséricorde, riherereye mu Murenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga, rimeze nabi kubera ko nta buhumekero rifite.
Iri Shuri rijya kujyaho ryubakiwe abana bafite bafite ubumuga bw’ingingo bukabije icyo gihe.
Gusa uwarishinze witwaga Uwamwezi Léoncie witabyimana mu mwaka wa 2020, agenda aryagura rizamo n’abana bandi badafite ubumuga.
Ubuyobozi bw’iri shuri La miséricorde buvuga ko umwana wa nyakwigendera Uwamwezi yahise asohora abanyeshuri bafite ubumuga yisubiza izo nyubako n’ubutaka avuga ko umubyeyi we yamusigiye.
Umuyobozi w’Ishuri La Miséricorde Soeur Mukanyandwi Pélagie yabwiye UMUSEKE ko umubare munini w’abanyeshuri n’inyubako nziza bigiramo zidahagije kugira ngo abo banyeshuri bafite ubumuga babashe kwigiramo.
Ati:”Aho abafite ubumuga bigira ntabwo hameze neza, ariko nta zindi nyubako twari dufite tubashyiramo’
Mukanyandwi avuga ko bajya kwegurirwa ubwo butaka n’inyubako ziburimo, uvuga ko ari nyirabwo atigeze abagaragariza imbibi z’aho agarukira, akavuga ko babimenye aho icyangombwa cy’ubutaka gisohokeye.
Yongeyeho ati:’Yatweguriye amashuri yose ibiro by’abakozi ndetse n’ubwiherero’
- Advertisement -
Uyu muyobozi w’Ishuri avuga ko muri izo nyubako zose, ubwiherero aribwo bwasigaye mu butaka bw’ishuri basigaranye kuri ubu.
Kabera Yves umuhungu wa Nyakwigendera Mukamwezi Léoncie avuga ko ubutaka n’izo nyubako Ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko ari ibyabo, bubaruye ku mubyeyi we, akavuga ko atafata umutungo yasigiwe ngo abutangire ubuntu cyane ko ababikira bayoboye iryo shuri bahawe akazi na Uwamwezi Léoncie Umubyeyi we.
Ati:’Bashatse kuhamwambura hose akiriho basanga aho basigaye habaruye kuri Mukamwezi’
Kabera avuga mu myaka 4 ishize yabasabye ko bamuha ingurane kugira ngo bahisubize ariko banga kuyimuha.
Yavuze ko amafaranga y’ingurane yabasabaga mu mwaka wa 2021 yabazwe n’umugenagaciro, akavuga ko kuri ubu bemeye kuhagura, atakongera kubasaba nk’ayo yabasabaga icyo gihe kuko ubutaka n’inyubako zo mu Mujyi ziyongera umunsi ku munsi.
Usibye inyubako abafite ubumuga bigiramo zifunganye cyane, bagenzi babo badafite ubumuga bigira mu zindi nyubako barabyigana kuko ishuri rimwe ryigamo abana 100, cyakora Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko bagenda basimburana ku buryo abize mu gitondo batagaruka, ko haza abiga nyuma ya saa sita.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga kuri iki kibazo, duhamagara Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, atubwira ko tumuha ubutumwa bugufi, ariko Inkuru yarangiye atabusubije.
Mukanyandwi Pélagie uyobora iri Shuri avuga ko nta mwanzuro yafata ku giti cye cyo gutanga ingurane ya miliyoni ba nyiributaka n’inyubako basaba, akavuga ko icyemezo cyafatwa n’Inzego zimukuriye.
Kugera aho abo bana bafite ubumuga bigira, ni ukugenda usesera kuko ari hagati y’inzu inzira ihagana ikaba ifunganye cyane.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.