Nyanza: Gutera umuti wica imibu itera malariya byagabanyije abayirwaraga

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Ubuyobozi n’abaturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko gutera umuti wica imibu itera indwara ya malariya byagabanyije abayirwaraga.

Buri mwaka  mu karere ka Nyanza habaho igikorwa cyo gutera umuti  wica imibu itera indwara ya maraliya, bigakorwa mu ngo zose zituye aka karere.

Ni  ibikorwa kandi bikorwa no mu bigo by’amashuri, inzego z’ubuzima zivuga ko hari itandukaniro na mbere gahunda yo gutera umuti itaraza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, SP. Dr Nkundibiza Samuel, avuga ko gutera umuti wica imibu itera indwara ya maraliya byagabanyije abayirwaraga.

Dr Dr NKUNDIBIZA  avuga ko mbere yo gutera uyu muti wica indwara ya Malariya, abayirwaraga barengaga ibihumbi mirongo ine gusa aho batangiye kuwuterera abarwara indwara ya malariya bari munsi y’ibihumbi bitanu.

Yagize ati”Mbere gutera umuti wica imibu itera indwara ya malariya bitaraza, twakiraga abarwayi benshi bayo ariko aho iyi gahunda iziye abayirwaraga baragabanutse cyane.”

Ibyo muganga avuga kandi bishimangirwa n’abaturage bo muri kariya karere.

Uwitwa Furere Tharcisse yagize ati”Mbere mu rugo rwanjye hataraterwa umuti wica imibu itera malariya iwanjye twarayirwaraga bya hato na hato ariko ubu tumaze imyaka irenga itanu ntayirangwa iwanjye”

Mugenzi we witwa Mukanyandwi Frolence nawe yagize ati”Iyo tugize amahirwe tukumva ko baje kuduterera umuti wica imibu itera indwara ya malariya kiba ari igisubizo kuko rwose iyo ndwara ntikirangwa iwanjye.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine, yabwiye UMUSEKE ko abaturage bari guterwa umuti wica imibu itera indwara ya malariya batagomba kwirara.

Yagize ati”Ubu buryo bwo gutera umuti wica imibu itera indwara ya malariya ni bwiza cyane ariko banakomeze n’ubundi buryo batirengagiza gutema ibihuru bikikije inzu, kurara mu nzitiramibu n’ibindi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abaturage kutirara

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza