Polisi yahaye ubutumwa ‘Abahebyi’ n’abandi bishora mu bucukuzi  butemewe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
ACP Rutikanga avuga ko icyaha cy'ubujura cyiganje muri iyi Ntara y'Amajyepfo

Polisi ku rwego rw’Igihugu no mu Ntara y’Amajyepfo,  yihanangirije abishora mu byaha by’ubujura no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ibabwira ko ibihano bikaze bibategereje.

Ibi Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu ACP Rutikanga Boniface, yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye mu Karere ka Huye.

Mu bibazo byinshi  Abanyamakuru babajije, bibanze ku bujura buvugwa mu turere dutandukanye two muri iyi ntara, buhangayikishije bamwe mu bayituye ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buberamo impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw’abaturage.

ACP Rutikanga yabanje kwereka abanyamakuru imibare y’abafatiwe mu byaha bitandukanye birimo ubujura, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abangije ibikorwaremezo ndetse no gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abafatiwe mu bujura muri uyu mwaka wa 2024, ari abantu 500, abakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ari abaturage 400, mu gihe abangije iby’abandi bagera ku bantu 116.

Ati “Ntabwo Polisi izihanganira abishora mu byaha nk’ibi twongeye kubaburira ko tutazabihanganira na gato.”

ACP Rutikanga kandi yabwiye abanyamakuru ko mu bandi bakurikiranyweho ibyaha harimo  abagera ku bantu 60 bashinjwa gukora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, hakaba kandi abagera kuri 40 bangije ibikorwaremezo birimo insinga z’amashanyarazi.

Yavuze ko abashinjwa kwiba inka n’andi matungo magufi n’abayagura aribo bagize umubare munini w’abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

ACP Rutikanga yanavuze ko Polisi igiye gukurikirana by’umwihariko ikibazo cy’abapfira mu birombe za Kampani  zibashinja ko ari abahebyi kandi bari ku rutonde rw’abakozi bakora muri izo Kampani.

- Advertisement -

Avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uwitwa Manirakiza Boniface bivugwa ko yaguye mu kirombe, Kampani n’inzego z’ibanze zikabihakana ko yanyereye agahita apfa, amakuru ataravuzweho rumwe n’abantu batandukanye, kuko abakuye umurambo wa Manirakiza Boniface mu kirombe batemera ko yanyereye agapfa.

ACP Rutikanga Boniface avuga ko hari umubare munini w’abamaze gufatirwa mu byaha bitandukanye bakurikiranywe n’Ubutabera
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu ACP Rutikanga Boniface avuga ko Polisi itazihanganira abishora mu byaha

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Amajyepfo