Rayon Sports yatsinze umukino wa munani yikurikiranya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, Rayon Sports yujuje umukino imikino yikurikiranya itsinda.

Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Gikundiro yaje muri uyu mukino, yari yakoze impinduka yakoze muri 11 baherukaga gukina na Gorilla FC, havamo Emmanuel uzwi nka Kabange, asimburwa na Diagne wari iminsi arwaye.

Vision FC itozwa na Abdou Mbarushimana, yari yahize guhagarika aka gahigo ka Rayon Sports ko kuba yari imaze irindwi itsinda ndetse nta n’igitego yinjizwa mu izamu rya yo, ariko umukuru ahora ari umukuru.

Ku munota wa 25 w’umukino, rutahizamu, Fall Ngagne yari afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports, ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.

Aba-Rayons baje muri Kigali Péle Stadium, bahise bahagurukira rimwe bakoma amashyi y’Ama-Rayons bashimira uyu munya-Sénégal.

Gikundiro iri muri buki, yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego birenze kimwe ndetse biza kuyikundira mu minota ya nyuma isoza igice cya mbere.

Ku munota wa 45+2, Iraguha Hadji yongeye guhagurutsa Aba-Rayons ubwo yabatsindiraga igitego cya kabiri ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Nzove.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-0 kandi itanga ibimenyetso byo gutsinda ibindi.

Ubwo amakipe yaharukaga mu gice cya kabiri, n’ubundi Rayon Sports yakomeje gusatira biciye kuri Muhire Kevin wihutishaga imipira igana kwa Ngagne.

- Advertisement -

Ku munota wa 62, rutahizamu, Ngagne yashyize umupira mu rushundura ariko umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, Mugisha B.Fabrice amanika igitambaro ko yakoreye ikosa umukinnyi wa Vision FC.

N’ubundi byaje kurangira amaherezo y’inzira abaye mu nzu kuko ku munota wa 77, Fall yatsindiye Gikundiro igitego cya Gatatu, kiba icya kabiri cye muri uyu mukino.

Uyu munya-Sénégal, yahise yuzuza ibitego bitandatu mu mikino itandatu amaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports yahise itangira kugumana umupira, cyane ko Vision FC yashoboraga no gutsindwa ibitego.

Adama Bagayoko wagiye mu kibuga asimbuye, yashoboraga gutsinda igitego cya kane ku munota wa 89 ariko umupira yari atereye kure, ufata umutambiko.

Gikundiro yakomeje gucunga ibitego bya yo, maze iminota 90 y’umukino irangira yegukanye amanota atatu yuzuye, uba umukino wa munani ibona intsinzi zikurikiranye kandi itaninjizwa igitego.

Byatumye iyi kipe yo mu Nzove ihita igira amanota 25 inagumana umwanya wa mbere.

Uko indi mikino yageze:

Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Musanze FC 1-1 Etincelles FC

Muhazi United 0-2 Bugesera FC

Mukura 1-1 Marines FC

Abanya-Sénégal bakomeje gufasha Rayon Sports
Ubwo bishimiraga igitego
Fall Ngagne yujuje ibitego bitandatu
Muhire Kevin yabaye mwiza muri uyu mukino
Iraguha Hadji yongeye kubona inshundura
Yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Bagayoko akomeje kuba “chuchu” w’Aba-Rayons
Ibrahim wa Vision FC, ntiyabashije kubona izamu

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *