Shampiyona y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 igiye gutangira

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutangiza shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, rigiye gutangiza iy’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa n’abahungu.

Ubwo hatorwaga Komite Nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Munyantwari Alphonse, yemereye Abanyamuryango b’iri shyirahamwe ko we n’abo bafatanyije kuyobora, bazategura amarushanwa menshi y’abato mu byiciro byombi.

Hahise hatangizwa shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 mu bakobwa n’abahungu. Izi ngimbi n’abangavu, zakinnye shampiyona yakiniwe mu Gihugu hose ariko kandi bahabwa ibikoresho na FERWAFA mu rwego rwo kunganira amakipe gufasha uru rubyiruko.

Nyuma yo gusoza iyi shampiyona, iri shyirahamwe ryahise ryiyemeza no gutangiza iy’abatarengeje imyaka 17. Iyi biteganyijwe ko izatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024. Izakinwa n’amakipe 18 arimo ashamikiye ku asanzwe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’andi asanzwe ari amarerero yigisha umupira w’amaguru.

Amakipe azitabira arimo: Rafiki FF, Muhazi United, Gasogi United, Umuri Sports Club, Vision FC, Mescho FA, Mukura VS, Rayon Sports, APR FC, Love For Hope, The Real Moon, Gorilla FC, Mahembe FA, Tony FA, Etincelles FC, Musanze FC, Rutsiro FC na Marines FC.

Umwaka ushize ubwo hakinwaga shampiyona y’abatarengeje imyaka 20, Gasogi United ni yo yegukanye igikombe mu bahungu.

Abatarengeje imyaka 20 bakinnye umwaka ushize
Mu mwaka ushize, Gasogi United yakoze igikorwa cyo gushaka abakiri bato
Abana baracyakeneye amarushanwa menshi

UMUSEKE.RW