Umuhanzi Eyo Fabulous yasohoye indirimbo nshya- VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuhanzi Eyo Fabulous

Umuhanzi w’umunyarwanda utuye i Québec muri Canada, Eyo Fabulous, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Toujours”, yakoze bitewe n’urukundo yeretswe n’aba Latino, bakunze umuziki we.

Eyo Fabulous, uri mu banyempano beza, avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku rukundo yeretswe n’abantu benshi bakoresha ururimi rw’Igisipanyole.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka gukurura umubare munini w’abalatino. Beat iri mu njyana ya Ragatone, ubusanzwe nkora Afrobeat, ariko nashakaga kwagura imbibi.”

Uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’imbaga nyamwinshi, Eyo Fabulous avuga ko atari yabitekereje no kubyiyumvisha ngo byaramugoye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yiteze ko izamwagurira imbibi ikamubera ikiraro cyo kwamamara ku rwego mpuzamhanga.

Iyo ubajije Eyo Fabulous igice cy’abantu abona afitemo abakunzi benshi ntazuyaza guhita akubwira ko ari urubyiruko.

Ati “ Navuga ko urubyiruko ari rwinshi kuko nibo bakunda gusubiramo indirimbo zanjye bakanyoherereza amashusho.”

Reba hano indirimbo nshya ya Eyo Fabulous

- Advertisement -

UMUSEKE.RW