Umuhanzi Prince yakoze mu nganzo atomora umukobwa yihebeye-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umuhanzi Prince, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Somebody, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima.

Mu kiganirio yagiranye na UMUSEKE, yavuze ko iyi ndirimbo ye ari iy’urukundo igamije gufasha abantu bari mu Rukundo kuryoherwa narwo, ndetse no kurubamo babwirana amagambo meza anyura umutima.

Avuga ko yashibutse ku mukobwa yakunze igihe kitari gito ariko akabura inzira yo kumwerurira urwo yamukunze maze ahitamo kubinyuze mu ndirimbo.

Ati: “Ni umukobwa narebaga umutima ugatera , nkabura epfo na na ruguru, naryama nkabura ibitotsi kuko ishusho ye yamporaga mu maso.”

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buragaruka ku rukundo rwa buri munsi hagati y’abakunda, akavuga ko ari indirimbo yakwifashishwa hagati y’abantu babiri bakundana, ndetse umwe ashobora kuyiririmbira undi bikamunyura ku mutima we.

Prince avuga ko ‘Somebody’ yayituye abasore bose bagorwa no gufungukira abakobwa bihebeye kuko ngo azi ko izabafasha.

Reba hano indirimbo Somebody

UMUSEKE.RW

- Advertisement -