Urukiko rwarekuye abasore bakekwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Urukiko rwarekuye abasore bakekwaga kugira uruhare mu rupfu Kayirangwa

Abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi, yabwiye Kigali Today ko iki cyemezo cyafashwe hakurikijwe icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabye ko barekurwa kubera ko nta bimenyetso bihagije bituma bakomeza gufungwa.

Yagize ati “Ubushinjacyaha bwatanze icyifuzo cy’uko barekurwa hakurikijwe ingingo ya 91 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, hanyuma urukiko rwakira icyo cyemezo rurabarekura”

Abo basore, ni Fred Nasagambe, nyiri icumbi bivugwa ko Kayirangwa w’imyaka 25 ariho yaguye, na mugenzi we Gideon Gatare nawe wari kwa Nasagambe igihe ibyo byabaga.

Batawe muri yombi mu Kwakira aho bari barasabiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kayirangwa yapfuye mu buryo bw’amayobera kuwa 26 Nzeri nyuma yo gusura Nasagambe aho atuye mu Mujyi wa Kigali ahagana saa mbili z’ijoro.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko yapfiriye kwa Nasagambe, ariko abaregwa bisobanura bavuga ko yapfiriye ku bitaro bya DMC Hospital aho bari bamujyanye ngo yitabweho nyuma yo kumererwa nabi.

Nasagambe yabwiye urukiko ko ubwo yabasuraga, Kayirangwa ngo yagiye mu bwiherero ariko babona atinzemo, ni ko kujya kureba icyo yabaye basanga yituye hasi atarimo guhumeka neza.

Nasagambe yakomeje avuga ko yahise agira ubwoba ahamagara umukozi wo muri farumasi w’inshuti ye ngo amufashe kumuzanzamura.

- Advertisement -

Mu bujurire abakekwa bombi bari babwiye urukiko ko nta kimenyetso cyagaragajwe muri raporo y’iperereza cyerekanaga ko Kayirangwa yari yakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’urupfu rwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge  rwari rwafashe icyemezo cyo gukomeza kubafunga, ruvuga ko raporo y’iperereza atari yo yonyine igomba gufatwa nk’ikimenyetso muri urwo rubanza kuko hari ibindi bimenyetso byo kwitabwaho, birimo ubuhamya bw’umukozi wo mu rugo kwa Nasagambe wari wavuze ko yabonye Kayirangwa ari ku buriri ameze nk’uwapfuye.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi yavuze  ko abashinjacyaha basabye ko abakekwa bombi barekurwa kuri uyu wa Kabiri 19 Ugushyingo, urukiko narwo ruhita rubishyira mu bikorwa.

UMUSEKE.RW