Volleyball: APR na RRA zamwenyuye – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu byiciro byombi, ikipe ya APR VC na RRA WVC, zabonye intsinzi, REG VC na APR WVC, zigira ijoro ribi.

Ni imikino yabaye ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ibera muri Petit Stade iherereye i Remera. Amakipe yo mu cyiciro cy’abagore, ni yo yabanje mu kibuga guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

RRA yabaye nziza, nta bwo yagowe na APR WVC, nyamara benshi bakurikira iyi shampiyona, si ko bari babyiteze, cyane ko ikipe y’Ingabo ifite abakinnyi beza ugereranyije n’uko andi makipe yiyubatse.

Gusa abari muri Petit Stade, babonye ibinyuranye n’ibyo batekerezaga. Iseti ya mbere yatsinzwe na RRA ku manota 25-21. Iseti ya kabiri yahise yegukanywa na APR yari yabaye nziza muri iyi seti yegukanye ku manota 26-19. RRA itozwa na Mutabazi Elie, yagarukanye imbaraga mu iseti ya gatatu ndetse iyitsinda ku manota 25-22.

Ni na ko byagenze mu iseti ya kane, aho iyi kipe y’Abanya-Misoro, yayitsinze ku manota 25-23 maze yegukana intsinzi y’uyu munsi. Abakobwa batozwa na Peter Kamasa, ntibabaye beza ukurikije uko basanzwe bahagaze.

Nyuma y’uyu mukino, muri basaza ba bo hari hategerejwe umukino wari uhanzwe amaso na benshi, wagombaga guhuza REG VC na APR VC. Ni umukino uba urimo guhangana byo ku rwego hejuru, cyane ko aya makipe yombi yiganjemo abakinnyi basanzwe bahamagarwa mu kipe y’Igihugu.

Ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi, yatangiye neza yegukana iseti ya mbere ku manota 25-16 ariko iya kabiri iyitsindwa ku manota 25-21. Rwakomeje kubura gica, ariko REG itsinda iseti ya gatatu ku manota 25-12 mu gihe iya kane yahise yegukanwa na APR ku manota 25-20.

Ibi byasobanuraga ko hagomba gukinwa iseti ya kamarampaka [seoul]. Ikipe y’Ingabo itozwa na Mulinge, yayinjiranyemo imbaraga nyinshi bituma iyitsinda ku manota 15-10, maze intsinzi y’uyu munsi itaha ku Kimihurura.

Kuri uyu wa gatandatu, hateganyijwe imikino yindi ya shampiyona. Mu bagabo, haraba hakina IPRC-Ngoma na Gisagara ziza kuba zikina Saa saba z’amanywa, Police VC yo iraba ikina na KVC guhera Saa cyenda z’amanywa mu gihe East African Universtity Rwanda iza gutana mu mitwe na Kepler VC guhera Saa Kumi n’imwe z’amanywa.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’abagore, hateganyijwe imikino ibiri. Ruhango iraba ikina na IPRC-Huye guhera Saa saba z’amanywa mu gihe East African University Rwanda iza kuba itana mu mitwe na Kepler guhera Saa cyenda z’amanywa. Iyi mikino yose ibera muri Petit Stade.

Habanje umukino wahuje RRA WVC na APR WVC
RRA yari hejuru muri uyu mukino
Ni umukino utabagoye
Byose bakoraga, byabemereraga
Volleyball yo imaze kuzamura urwego
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Gaoleseletse Gasekgonwe (7) wabaye kapiteni wa RRA imyaka itanu, yahuraga na yo
Yagerageje ariko ntiwari umunsi we
Abeza ba RRA bayifashije
Umukino warimo amayeri menshi
APR VC yagize umunsi mwiza
Ni umukino wari ku rwego two hejuru

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *