Browsing yearly archive

2024

Volleyball: APR na RRA zamwenyuye – AMAFOTO

Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu byiciro byombi, ikipe ya APR VC na RRA WVC, zabonye intsinzi, REG VC na APR WVC, zigira ijoro ribi. Ni imikino yabaye ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ibera muri Petit Stade iherereye i Remera. Amakipe yo mu cyiciro cy’abagore, […]

Abashyigikira abafite ubumuga bashimiwe

Ibigo  n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’abafite ubumuga bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira ku muhate wabo wo guteza imbere abafite ubumuga ((Rwanda Disability Inclusion Art Festival and Awards 2024). Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyateguwe na 1000 Hills Event ifatanyije n’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite […]

Rwanda Premier League yateye utwatsi ubusabe bwa APR

Nyuma yo kwandika isaba ko yasubikirwa umukino wa Police FC, Urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagabo y’umupira w’amaguru [Rwanda Premier League], rwanze ubusabe bw’ikipe y’Ingabo. Ku wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC, bwandikiye RPL, busaba ko iyi kipe yasubukirwa umukino ifitanye na […]

Rayon Sports yatangaje ibiciro ku mukino uzayihuza na APR

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu uzayihuza na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba. Umwe mu mikino minini muri shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ni uhuza APR FC na Rayon Sports. Impamvu ziwukomeza zo ni nyinshi, zirimo […]

FERWACY yashimiye Areruya Joseph

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [FERWACY], ryageneye igihembo cyihariye, Areruya Joseph wakinnye ku rwego rwiza uyu mukino ndetse agahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye muri uyu mukino. Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo hatangajwe inzira zizacamo isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka Igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda.” Ni […]

Hagaragajwe inzira Tour du Rwanda 2025 izanyuramo

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, ryerekanye ku mugaragaro inzira zizifashishwa mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”, ya 2025. Guhera tariki ya 23 Gashyantare 2025 kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025, mu Rwanda hazaba hari kubera isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda. […]

Amagaju FC yasuzuguriye Police i Kigali

Ikipe ya Police FC ikomeje gutungura benshi, yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Kuri uyu wa gatanu, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 11 ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Iyi mikino yabimburiwe n’uwahuje ikipe y’Abashinzwe umutekano n’iterwa inkunga […]

Abagaburira abanyeshuri ibiryo birimo Peteroli baburiwe

Abatekera abanyeshuri bagashyira peteroli mu biryo bibwira ko birinda kurwara inzoka bahawe umuburo ko ibyo bakora bitemewe n’amabwiriza y’ubuziranenge kandi ko bazahanwa. Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge. Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Burera hanatangizwa ubukangurambaga na gahunda igamije […]

Muhanga: Ishuri abafite Ubumuga bukabije bigiramo riteye inkeke

Inyubako abanyeshuri bafite ubumuga bukabije bigiramo, riteye inkeke, iryiza bigiragamo mu myaka ishize nyiraryo yongeye kuryisubiza. Ishuri ribanza bita la Miséricorde, riherereye mu Murenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga, rimeze nabi kubera ko nta buhumekero rifite. Iri Shuri rijya kujyaho ryubakiwe abana bafite bafite ubumuga bw’ingingo bukabije icyo gihe. Gusa uwarishinze witwaga Uwamwezi Léoncie witabyimana […]