Browsing yearly archive

2024

Abafungwa bashinjije abapolisi gukubita abakusi bari bafungiye muri ‘transit center’ 

Abafungwa bari bafungiye muri transit center ubu bafungiye mu igororero rya Huye bemeye ko bakubise abakusi bafatanyije babitegekwa nabari abayobozi babo. Ubushinjacyaha burarega abantu icumi barimo abapolisi, DASSO, Umuhuzabikorwa wa Transit Center n’abari bafungiye muri transit center barimo uwari konseye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abari abakusi (Idini ryiyomoye ku itorero ry’abadventiste b’umunsi […]

Nyanza: Umwarimu bikekwa ko yagerageje umugambi wo kwiyahura

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye birakekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yaramaranye iminsi Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira, mu Mudugudu wa Gahogo. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Hakizimana Jean Paul w’imyaka 38 wigisha kuri Groupe Scolaire (G.S) Gitovu bikekwa ko yiyahuriye aho yari acumbitse anyoye umuti wa simikombe […]

Rubavu: Dasso yoroje abasenyewe na Sebeya

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bunganiye ubuyobozi bwA’karere ka Rubavu mu koroza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byo mu mwaka ushize, baboroza intama 20 ndetse n’inka eshanu. Abahawe aya matungo akaba ari abaturage bo mu mirenge ya Kanama na Nyundo bashegeshwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya. Abaturage borojwe aya matungo bavuze ko bazayafata neza […]

Amars yashyize umucyo ku gutandukana kwe n’Amagaju

Amars Niyongabo utoza Ikipe y’Amagaju FC, yatangaje ko adatewe ubwoba n’ibivugwa ko ashobora kuyivamo agasimbuzwa undi mutoza, ahamya ko kandi atarasinya amasezerano. Hamaze igihe hacaracara amakuru avuga ko iyi kipe yo mu Bufundu, ishobora gutandukana n’umutoza ukomoka mu Burundi, Amars Niyongabo. Byavugwaga ko iyi kipe ndetse yanatangiye ibiganiro na Willy Moloto ukomoka muri Afurika y’Epfo, […]

Abasifuzi bazayabora imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona

Imikino y’umunsi wa 11 y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024. Police FC izaba yakiriye Amagaju FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba uri hagati mu kibuga. Safari Hamiss na Muhire Faradji, bazaba ari abanyagitambaro, mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah […]

Vision yahize guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports

Umutoza mukuru wa Vision FC, Mbarushimana Abdou, yavuze ko abakinnyi be biteguye kuzatsinda Rayon Sports ikaba iya mbere izaba ihagaritse umuvudo ibihe irimo byo gutsinda. Kuri uyu wa Kane, ni bwo Vision FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, aho iyi kipe izaba yakiriye Rayon Sports mu mpera […]

Rusizi: Bambuka ikiraro cy’ibiti batera isengesho

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi babangamiwe n’umugezi uhuza utugari dutatu,utariho ibiraro  bambukiraho, basenga Imana  bikanga ko washyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni umugezi wa Gitinda uhuza utugari twa Kamatita,Kagara na Burunga two mu murenge wa Gihundwe. Abaturage baganirije UMUSEKE bagaragaje impungenge batewe n’iki kibazo kimaze igihe kirekire. Nzeyimana Evaliste,yavuze ko batewe impungenge nuko […]

Musanze: Hari Uwarokotse Jenoside utotezwa yatakira ubuyobozi bukamucecekesha

Umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi Akagari ka Bikara Umudugudu wa Kinkware, agaragaza ko ahangayikishijwe n’umutekano we muri iyi minsi, nyuma yo kumara imyaka igera kuri itatu atotezwa n’abaturanyi be, bamutera amabuye iwe ari nako bamubwira amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. UMUSEKE ubwo wamenyaga iki kibazo, wasuye uyu mubyeyi, gusa akibona itangazamakuru […]

Ibyiciro 50 bizahembwa muri Karisimbi Ent and Sports Awards 2024

Ibyiciro 50 birimo abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’Imyidagaduro na Siporo, bizahembwa mu bihembo bya ‘Karisimbi Entertainment and Sports Awards 2024’ bitegurwa na Sosiyete ya Karisimbi Events. Ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abanyamuziki n’abakora mu zindi nzego za Siporo n’Imyidagaduro bitwaye neza buri mwaka. Ibi bihembo […]

Abantu 18 bakekwaho kuba abarwanyi ba M23 bafatiwe muri Uganda

Guverinoma ya Uganda yataye muri yombi abantu 18 bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa M23,ibohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byabaye kuwa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, mu mukwabu udasanzwe wa Polisi ya Uganda bashyikirizwa guverineri w’Ingabo wa Ituri muri Bunia. Amakuru avuga ko “ Aba biganjemo urubyiruko bivugwa ko batoranywaga ku kuba […]