Browsing yearly archive

2024

Musanze: Gitifu w’Umurenge yasezeye ku mirimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, Nsengiyumva Justin yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari i z’uburwayi. Iyi baruwa Nsengiyumva Justin yayanditse ku wa 22 Mutarama 2024, aho yamenyeshaga ubuyobozi bumukuriye ko ashaka gusezera ku mirimo ye, akabanza kujya kwivuza uburwayi butamworoheye. Avuga ko “ngo kwivuza kwe atari […]

M23 yahaye amapeti abarimo umuvugizi wayo Willy Ngoma 

Umutwe wa M23 wazamuye mu ntera abasirikare bayo barimo  umuvugizi w’uyu mutwe  Willy Ngoma wari ufite ipeti rya Majoro akaba yagizwe Lieutenant Colonel Mu itangazo ririho umukono wa Perezida w’uyu mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, rivuga yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo abofisiye bakuru . Iryo tangazo rivuga ko hagendewe ku mategeko agenga uyu mutwe, […]

Ruhango: Haravugwa utubari ducuruza abana b’abakobwa

Mu Murenge wa Kinazi,mu Karere ka Ruhango, haravugwa utubari dukoresha abana b’abakobwa mu bikorwa byo gucuruza inzoga n’ubusambanyi. Mu buhamya bw’umwe wakorewe ibyo bikorwa, abwira umunyamakuru wa RADIO/TV1, ko tumwe mu tububari turi mu Kagari, ka Rutabo mu Mudugudu wa Gitwa,umukiriya ahabwa inzoga yamara gusinda agahabwa n’abakobwa kugira ngo arusheho kwigarurira abakiriye benshi b’ababagabo. Uwatanze […]

Kagame yakebuye abayobozi bakorera kuri “Bitanturukaho, bikankoraho”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abayobozi banga gufata umwanzuro, batinya kwiteranya no kugwa mu makosa. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’umushyikirano. Ni inama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zireba igihugu kandi hatangwa umwanya ku baturage bari mu turere twa Burera,Gatsibo,Rutsiro, Nyanza no muri […]

FERWAFA yasubitse imikino ine ya shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamenyesheje amakipe bireba ko hasubitswe imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere. Tariki ya 28 Mutarama 2024 na tariki ya 1 Gashyantare 2024, hazaba hakinwa imikino y’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwali. Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe ayoboye shampiyona y’uyu mwaka, APR FC, Musanze FC, Police FC na Rayon […]

Umukinnyi wa Gorilla ahanzwe amaso n’abatoza batandukanye

Uwimana Emmanuel uzwi ku izina rya Djihadi ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Gorilla FC, akomeje gukurikiranwa n’abatoza batandukanye bamubonyemo impano idasanzwe. Uyu musore w’imyaka 23, yazamukiye mu kipe y’abato y’Intare FC, amaze kwigira hejuru ahita atizwa muri Gorilla FC nanubu agikinira. Djihadi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro ahazwi nko kuri nimero […]

Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée utegerejwe mu Rwanda ni muntu ki ?

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024,Perezida wa Guinée, Gen Mamadi Doumbouya ategerejwe i Kigali, mu ruzinduko rw’akazi no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Doumbouya agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame i Conakry tariki ya 17 Mata 2023, baganira ku kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi […]

“Abarakare” bakuye abana mu ishuri bavuga ko bagaburirwa ibiva ‘Kwa Shitani’

Rutsiro: Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati bahoze basengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, bakaza kuryigumuraho kubera imyemerere yabo, bakiyita ‘Abarakare’, kuri ubu bakuye abana mu ishuri bavuga ko amafunguro bahabwa ava kwa Shitani. Mu buhamya bwa bamwe mu baturanyi bagaragaza ko imyemerere yaba iteke inkenke, bagasaba inzego za leta kubikurikirana. Umwe […]

Perezida Kagame yongeye gusaba abari muri ruhago kureka amarozi

Umukuru w’Igihugu cy’u’ Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye impamvu atakigaragara kuri za Stade z’umupira w’Amaguru mu Rwanda. Mu byo yavuze byamubujije gusubirayo, harimo ruswa n’amarozi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center, hakomereje Inama y’Umushyikirano. Ubwo hari hatanzwe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, umutoza Jimmy Mulisa, yasabye Perezida […]

Nyanza: Urujijo kuri ba Gitifu bari gusezera umusubirizo

Hari abanyamabanga Nshingwabikorwa bakoraga mu karere ka Nyanza basezeye akazi ku mpamvu zitavugwaho rumwe. Mu mezi abiri ashize ,hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari batatu bakoraga mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza ,basezeye akazi ku mpamvu bise izabo bwite gusa ntibyavugwaho rumwe. Harimo  uwayoboraga Akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi witwa Ntambara Eugene, uwayoboraga Akagari ka […]